APR FC yageze ku mukino wa nyuma bigoranye nyuma yo gutsinda Police kuri penaliti 4-2, ikazahura na El Merreikh nayo ysezereye KCCA kuri penaliti.
Umukino wahuje ikipe ya APR FC na Police waje kurangira nta kipe n’ imwe ibashije kureba mu izamu ry’ iyindi n’ ubwo aamakipe yose yagiye ahusha uburyo butandukanye imbere y’ izamu.
Iminota 90 isanzwe y’ umukino yarangiye ari 0-0 maze hongerwaho indi minota 30 maze nayo irangira bikiri 0-0 hahita hitabazwa za penaliti.
N’ ubwo Casa Mbungo Andre utoza ikipe ya Police yaje gukuramo Nzarora Marcel mu izamu akamusimbuza Ntaribi Steven ngo arebe ko yaza gukuramo za penaliti siko byagenze.
Penaliti ya mbere yatewe na Nshutinamagara Ismail Kodo ayinjiza neza. Tuyisenge Jacques we ayiteye umuzamu Kwizera Olivier yitwara neza ayikuramo.
Penaliti ya 2 ya APR yatewe na Mukunzi Yannick nawe arayinjiza Sina Jerome wa Police nawe arayitsinda hakurikiraho Rutanga Eric wa APR arayinjiza, Mbaraga Jimmy ayitera mu ntoki za Kwizera, Sibomana Patrick arayinjiza ndetse na Habimana Moussa arayinjiza ziba 3-2
Mugiraneza ajean Baptiste yahise atera iya nyuma ya APR maze ayinjiza neza ihita inabajyeza ku mukino wa nyuma. APR ikazahura na El Merreikh nayo yasezereye ikipe ya KCCA kuri penaliti Nyuma y’ uko umukino warangiye ari 2-2.
TANGA IGITECYEREZO