RFL
Kigali

Amagaju FC yasinyishije Ndikumana Bodo na Rutayisire Egide mbere yo gutangira imikino yo kwishyura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2018 9:01
0


Amagaju FC ikipe ibarizwa mu karere ka Nyamagabe yasinyishije rutahizamu Ndikumana Bodo na myugariro Rutayisire Egide amasezerano y’amezi atandatu bazamara bakorana n’iyi kipe iheruka gutsindwa na Kiyovu Sport ibitego 2-0.



Ndikumana Bodo rutahizamu wahoze muri Espoir FC agannye i Nyamagabe mu gihe mu mikino y’uyu mwaka w’imikino wari ugezemo hagati atagikorana na Espoir FC. Ndikumana Bodo yanabaye mu ikipe ya Rayon Sports mbere y'uko agana muri Espoir FC. Rutayisire Egide yahoze akina yugarira mu ikipe ya Gicumbi Football Club.

Aba bakinnyi bumvikanye n'abayobora Amagaju FC ko mu gihe babasha kwitwara neza mu mikino yo kwishyura bazahabwa amasezerano avuguruye anatubutse. Iyo usubije amaso inyuma urareba ugasanga aba bakinnyi ari bamwe mu bakuze bari muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ibi bihita bihura neza n’ibyo Nduwimana Pabro umutoza w’Amagaju FC aherutse gutangaza avuga ko nibura azashaka abakinnyi batatu bafite uburambe mu kibuga.

Ndikumana Bodo ubu ni umukinnyi w'Amagaju FC

Ndikumana Bodo ubu ni umukinnyi w'Amagaju FC

Ubwo Amagaju FC yari amaze gutsindwa na Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, Nduwimana Pabro yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu ikipe ye ifite ikibazo gikomeye cy’abakinnyi bataha izamu bataragira ubunararibonye ku buryo bamusimburira Shaban Hussein Tchabalala. Gusa ngo agomba gushaka aho yakura umukinnyi ufite ubunararibonye.

“Kumubura byatugizeho ingaruka cyane. Kuko nk’umukino wa Kiyovu wabonye, urugero ibitego twahushije ni byo Tchabalala yatsindaga. Buriya Tchabalala ni umukinnyi mukuru, wihuta kandi kubona umukinnyi nka Tchabalala hano (Mu Rwanda) biragoye cyane. Tugomba gushakisha undi turebe ko ashobora kudufasha”. Nduwimana Pabro

Nduwimana avuga ko umukinnyi yifuza atazamukura mu Burundi bitewe n'uko ibyangombwa mpuzamahanga byahagaze (TMS) ahubwo ko agomba kuzenguruka imfuruka z’u Rwanda ashakamo umukinnyi utaha izamu ufite uburambe.

Mu magambo ye yagize ati” Kumushakira i Bujumbura ntabwo byashoboka kubera ibyangombwa mpuzamahanga by’igurwa ry’abakinnyi byafunze. Biransaba gushaka abanyarwanda bari hano. Ariko nzashaka abakinnyi bafite uburambe, ndashaka abakinnyi nka batatu bafite ubunararibonye kandi bizamfasha cyane mu mikino yo kwishyura”.

Nduwimana kandi avuga ko bigendanye n’umwanya Amagaju FC bariho nta bwoba bimuteye kuko ngo icyizere aragifite ko bazitwara neza mu mikino yo kwishyura kuko ngo havuyemo amakipe nka Rayon Sports, APR FC, Police FC na AS Kigali andi ngo bazahanganira amanota atatu.

Myugariro Rutayisire Egide wahoze muri FC Gicumbi ubu nawe yamaze kugera  i Nyamagabe

Myugariro Rutayisire Egide wahoze muri FC Gicumbi ubu nawe yamaze kugera  i Nyamagabe 

Nyuma yo gusoza imikino 15 ibanza, Amagaju FC ari ku mwanya wa 14 n’amanota 13 bakaba bafite umwenda w’ibitego umunani (8) kuko binjijwe ibitego 22 bishyuramo 14 gusa. Mu mikino 15 batsinzemo itatu (3), banganya ine (4) batsindwa imikino umunani (8).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND