Ikipe y’igihugu ya Maroc (Abagabo) yatangiye irudshanwa Nyafurika ry’umukino wa Volleyball y’Abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting Volleyball) inyagira Kenya amaseti 3-0 mu mukino waberaga kuri sitade nto ya Remera mugitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeli 2017.
Ni umukino ikipe ya Kenya yamaze imito micye iyoboye nyuma iza kuva mu mukino niko kurangiza seti ya mbere itsinzwe amanota 25-21, amanota Kenya yagize mesnhi mu mukino.
Seti ya kabiri, Maroc yaranzwe no kujya itsinda amanota umusubirizo biza kurangira igwije amanota 25 mu gihe Kenya yari ikiri ku manota 19. Ibi byaje gukurikirana Kenya kugeza muri seti ya gatatu ubwo yatsindwaga amanota 25 kuri 18 biboneka ko uko iseti yarangiraga ari nako Kenya yamanukaga mu gutsinda.
Imikino yo mu itsinda A aya makipe arimo iraza gukomeza saa moya z’umugoroba (19h00’) aho u Rwanda rugomba kwakira Afurika y’Epfo. Maroc izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeli 2017 saa yine z’igitondo (10h00’) ikina na Afurika y’Epfo mu gihe u Rwanda ruzacakirana na DR Congo saa kumi z’umugoroba (16h00’).
Ikipe y'igihugu ya Kenya
Abakinnyi ba Maroc basuhuza aba-Kenya
Nzeyimana Celestin ushinzwe imigendekere myiza y'iri rushanwa
Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga
Abandika amanota n'indi mibare y'umukino
Abatoza b'ikipe y'igihugu ya Maroc
Herekanwa ibendera ry'ikipe y'igihugu ya Maroc
Umukino wa Kenya na Maroc
Maroc yakangutse ikoroherwa n'umukino mu maseti abiri ya nyuma
Umupira bari gukina
Abashinzwe isuku y'ikibuga
Ikipe y'igihugu ya Kenya
Maroc isa naho ikomeye cyane mu kugarira
Ikipe y'igihugu ya Maroc
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyawanda.com
TANGA IGITECYEREZO