RFL
Kigali

AFRICA PARAVOLLEY 2017: Maroc yatangiye inyagira Kenya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2017 12:26
0


Ikipe y’igihugu ya Maroc (Abagabo) yatangiye irudshanwa Nyafurika ry’umukino wa Volleyball y’Abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting Volleyball) inyagira Kenya amaseti 3-0 mu mukino waberaga kuri sitade nto ya Remera mugitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeli 2017.



Ni umukino ikipe ya Kenya yamaze imito micye iyoboye nyuma iza kuva mu mukino niko kurangiza seti ya mbere itsinzwe amanota 25-21, amanota Kenya yagize mesnhi mu mukino.

Seti ya kabiri, Maroc yaranzwe no kujya itsinda amanota umusubirizo biza kurangira igwije amanota 25 mu gihe Kenya yari ikiri ku manota 19. Ibi byaje gukurikirana Kenya kugeza muri seti ya gatatu ubwo yatsindwaga amanota 25 kuri 18 biboneka ko uko iseti yarangiraga ari nako Kenya yamanukaga mu gutsinda.

Imikino yo mu itsinda A aya makipe arimo iraza gukomeza saa moya z’umugoroba (19h00’) aho u Rwanda rugomba kwakira Afurika y’Epfo. Maroc izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeli 2017 saa yine z’igitondo (10h00’) ikina na Afurika y’Epfo mu gihe u Rwanda ruzacakirana na DR Congo saa kumi z’umugoroba (16h00’).

Ikipe y'igihugu ya Kenya

Ikipe y'igihugu ya Kenya

Abakinnyi ba Maroc basuhuza aba-Kenya

Abakinnyi ba Maroc basuhuza aba-Kenya

Nzeyimana Celestin ushinzwe imigendekere myiza y'iri rushanwa

Nzeyimana Celestin ushinzwe imigendekere myiza y'iri rushanwa

Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga

Abasifuzi b'umukino baseruka mu kibuga

Abandika amanota n'indi mibare y'umukino

Abandika amanota n'indi mibare y'umukino

Abatoza b'ikipe y'igihugu ya Maroc

Abatoza b'ikipe y'igihugu ya Maroc

Herekanwa ibendera ry'ikipe y'igihugu ya Maroc

Herekanwa ibendera ry'ikipe y'igihugu ya Maroc

Maroc

Umukino wa Kenya na Maroc

Paravolleyball2017

Umukino wa Kenya na Maroc

Afrika

Maroc yakangutse ikoroherwa n'umukino mu maseti abiri ya nyuma

Maroc yakangutse ikoroherwa n'umukino mu maseti abiri ya nyuma

Paravolleyball2017

Umupira bari gukina

Umupira bari gukina

Abashinzwe isuku y'ikibuga

Abashinzwe isuku y'ikibuga

Ikipe y'igihugu ya Kenya

Ikipe y'igihugu ya Kenya

Maroc isa naho ikomeye cyane mu kugarira

Maroc isa naho ikomeye cyane mu kugarira 

Ikipe y'igihugu ya Maroc

Ikipe y'igihugu ya Maroc

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyawanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND