RFL
Kigali

USA: Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu Kigo cy’Ubushakashatsi cya Brookings-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2017 10:17
0


Ku butumire yahawe na Strobe Talbott, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi cya Brookings, Perezida Kagame kuri uyu wa kane yatanze ikiganiro muri iki kigo.



Ni ikiganiro cyari gifite umutwe ugira uti “Amavugurura nyamukuru agamije imikorere inoze y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe: Ikiganiro na Perezida Kagame”. Perezida Kagame yatangiye abwira abitabiriye iki kiganiro ko kugira Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ukora neza bidafitiye akamaro Afurika gusa, ko ahubwo binagafitiye nundi uwo ariwe wese kandi ko ari nayo mpamvu iki kiganiro cyatanzwe mu mwanya ukwiriye. Yagize ati:

Reka mbasangize ku mavu n’amavuko. Murabizi ko igice kinini cy’ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gitangwa n’abaterankunga bo hanze. Mu by’ukuri ,gahunda zacu ziterwa inkunga ku kigero cya 97%. Ibintu bitumvikana ku muntu uwo ariwe wese bireba. Inyungu za Afurika , harimo no kuyigiraho uburenganzira, zirahatakarira; kandi sinemeza ko inyungu z’abaterankunga nazo ubwazo zigerwaho uko bikwiye.

Perezida Kagame atanga ikiganiro

Perezida Kagame yagaragaje ko impinduka ziri kubaho mu bukungu mpuzamahanga n’imiterere ya politiki ku Isi byagaragaje neza ko bidakwiye gushingira cyane ku nkunga zishobora kugabanuka cyangwa guhagarara zitamaze kabiri. Yagize ati:

Nubwo zaba zigihari, ntabwo abo zigenewe baba bazifiteho uburenganzira busesuye. Hagati aho, Afurika ifite ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cya gahunda duha agaciro kandi tugomba kubikora. Mu myaka ibiri ishize, bishingiye kuri ibi, abakuru b’ibihugu bashyizeho Donald Kaberuka uri hano, yungirizwa na Acha Leke, namubonye hano, Carlos Lopez n’abandi, kugira ngo bagaragaze ahandi hantu hashoboka guturuka ingengo y’imari y’Umuryago wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ikigega gishya cyawo gishinzwe kwita ku mahoro. Imbanziriza mushinga yabo yemerejwe mu nama yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, yemeje ko hagomba gushyirwaho umusoro wa 0.2% ku bicuruzwa bituruka hanze hagamijwe kubona amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari muri iki kiganiro

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwanzuro wahise ugaragaza neza imikorere inoze n’ubushobozi by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Yagize ati” Twagombaga kuwushyira mu bikorwa. By’umwihariko, iyo amafaranga ari ayawe bwite, ni ihame ko ugomba gukurikirana niba akoreshwa neza. Ibi byatumye mpabwa inshingano n’abakuru b’ibihugu bya Afurika zo gukurikirana ko aya mavugurura arangira nkanatanga inyingo y’uko bizakorwa mu nama izakurikiraho.”

Perezida Kagame yavuze ko ku ikubitiro yagombaga gushaka ubufasha bw’inzobere zitandukanye ziturutse hirya no hino muri Afurika, yongeraho ko uburyo bakoresheje butari butandukanye n’ubusanzwe. Yagize ati: “Twashingiye ku byakozwe n’abandi ndetse tunagisha inama abandi bafatanyabikorwa bacu hirya no hino muri Afurika. Twasanze ibibazo by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byaramaze gusesengurwa mu bushishozi mu myaka myishi ishize ndetse n’ibisubizo byabyo byaragaragajwe."



Raporo yashyikirijwe inama rusange y’abakuru b’ibihugu muri Mutarama 2017, yatanze inama zihutirwa zikubiye mu byiciro bitanu by’amavugurura.” Perezida Kagame yavuze ko ibikubiye mu nama zatanzwe byemejwe hafi ya byose, ubu bikaba bishingirwaho mu kunoza gahunda y’amavugurura iri gushyirwa mu bikorwa na Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi mushya wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’itsinda ayoboye.

“Ikigomba kumvikana ni uko turi gukora neza, hagamijwe inyungu za buri wese,dufite ubushake  bwo kubaka isi ihamye kandi iteye imbere.” “Brookings Institution” Ni ikigo cya Leta kidaharanira inyungu gifite icyicaro i Washington, DC. Gishinzwe gukora ubushakashatsi bwimbitse bugamije gutanga ibitekerezo bishya bifasha gukemura ibibazo byugarije imiryango, ibihugu ndetse n’Isi muri rusange.

REBA ANDI MAFOTO




AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND