RFL
Kigali

U Rwanda n'u Butaliyani byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu by'ubwikorezi bwo mu kirere

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/08/2018 15:32
0


Minisiteri y'ibikorwa remezo MININFRA ivuga ko aya masezerano azarushaho gukurura abashoramari b'abataliyani na ba mukerarugendo ndetse no kurushaho kunoza imibanire n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.



Ni amasezerano y'ubufatanye mu by'imikoranire mu by'ubwikorezi bwo mu kirere yemerera indege z'u Rwanda kwinjira mu kirere cy'u Butaliyani ndetse n'indege z'abatariyani zemerewe kwinjira mu kirere cy'u Rwanda. Kuri ubu indege ya RwandAir ishobora kugwa ku kibuga icyo ari cyo cyose cyo mu Butaliyani ku mugabane w'uburayi.

Ambasaderi Claver Gatete, minisitiri w'ibikorwa remezo avuga ko usibye kunoza ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi, aya masezerano azanorohereza abacuruzi mu buryo butandukanye. Ambasaderi Gatete yagize ati"Bidufasha mu ishoramari no kwakira abashyitsi benshi mu gihugu, hariho n'andi masezerano asinywa yo korohereza abashoramari bumve ko nta kibazo bagira igihe bakorera business zabo mu Rwanda ndetse n'akuraho gusora kabiri".

Gatete

Minisitiri Ambasaderi Claver Gatete uyobora MININFRA

ku ruhande rw'u butaliyani, Domenico Fornara Ambasaderi w'u butaliyani mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala muri Uganda, nawe yemeza ko aya masezerano azongera ishoramari ry'abataliyani mu Rwanda ndetse akazanaborohereza guhahirana n'abanyarwanda. Yunzemo ko aya masezerano y'ubuhahirane mu by'ubwikorezi bwo mu kirere ntazagira akamaro mu buryo bw'ubucuruzi gusa.

dOMENICO

Domenico Fornara ambasaderi w' u Butaliyani mu Rwanda

Domenico Fornara ambasaderi w' u Butaliyani mu Rwanda yagize ati"Ndashaka gushimangira ko hari icyizere ko aya masezerano azakurura abataliyani bakaza gusura u Rwanda , si inyungu mu bucuruzi gusa, dukeneye no kugira ibihe byiza dusurana, nagize amahirwe yo gusura pariki y'ibirunga mu mwaka ushize, u Rwanda ni rwiza, hari ahantu heza ko guhumekera umwuka mwiza, buri muntu akeneye mu buzima bwose"

Ubusanzwe u Rwanda n'u Butaliyani bisanganwe umubano ushingiye ku buhahirane mu byiciro bitandukanye nk'ubucuruzi hagati y'abikorera, ikoranabuhanga n'ubwubatsi. Kugeza ubu u Rwanda rumaze gusinya amasezerano nk'aya  rwasinyanye n'u Butaliyani agera kuri 75.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND