Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 nibwo mu karere ka Nyanza hagombaga gusorezwa icyumweru cy'Umuganura, ibi birori byabereye kuri Stade ya Nyanza byitabiriwe n'abaturage bo muri aka karere bari basuwe n'abayobozi banyuranye bari bayobowe na Minisitiri w'Umuco na Siporo Julienne Uwacu.
Muri ibi birori abantu igihumbi bahawe ubwisugane mu kwivuza mu gihe 11 bagabiwe inka. Usibye aba gusa ariko hari n'abahawe ibyo kurya. Uyu muhango wasojwe habayeho igikorwa cy'Ubusabane aha hakaba hataramiye abahanzi banyuranye barimo itorero Urukerereza, Orchestre Impala n'abahanzi bagize Ishakwe gakondo.
Uyu muhango w'Umuganura ni umuhango ubusanzwe uhuza abanyarwanda mu gihe cy'umwero bakishimira umusaruro w'ibyo bagezeho, ari nako basangira n'abatarabashije kweza bagasangira ku buryo bishimira uyu muhango.
Ishakwe Gakondo niryo ryatangiye riririmba indirimbo y'UmuganuraUmusizi yavuze umuvugo w'uyu munsi
Ibirori byacaga Live kuri Televiziyo y'igihuguAbaturage bari bishimyeGuverineri w'intara y'Amajyepfo aha ikaze abashyitsiAbana babanje guhabwa ako kunywaItorero Urukerereza ryakinnye umukino ku muganuraMinisitiri Uwacu ashyikiriza umubyeyi ibyo kuryaAbashyitsi bajya gutanga inka11 bagabiwe inkaAkarere ka Nyagatare kashimiwe guteza imbere ubuhinzi
Akarere ka Gasabo kashimiwe guteza imbere ubucuruzi
Akarere ka Burera gashimirwa gutanga serivise nezaMinisitiri Uwacu Julienne aha impanuro abari ahaIntore zo mu rukererezaHamurikiwe Inyambo inka zo mu muco NyarwandaAbana bahawe amataImpala nizo zashoje igitaramo
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy
TANGA IGITECYEREZO