RFL
Kigali

NYANZA: Abasizi b'abanyamateka bagaragaje Perezida Kagame mu batabazi batatu bonyine babohoje u Rwanda bavuye iw'abandi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/08/2018 11:39
0


Mu minsi ishize mu karere ka Nyanza haberaga ibirori byo gusoza FESPAD byahuriranye no gusoza w'Umuganura ubanzirizwa n'ijoro ry'igitaramo cya I Nyanza twataramye, muri iki gitaramo hakorwamo byinshi bijyanye no gutarama. kuri iyi nshuro abasizi b'abanyamateka bagaragaje Perezida Kagame mu batabazi batatu babohoje u Rwanda bavuye iwabandi.



Abasizi babanyamateka Kanyandekwe na Nyirishema bataramanye nabatuye akarere ka Nyanza mu gitaramo cya i Nyanza Twataramye, aba basizi mu gitaramo bakoze bibanze cyane ku mateka y'akarere ka Nyanza ndetse namateka y'igihugu muri rusange maze ubwo bagarukaga ku mateka y'i Nyanza aba basizi baza gukomoza ku bantu babohoje u Rwanda nyamara baturutse iwabandi cyangwa aho bari barahungiye.

Nyanza twataramyeAbasizi bakaa n'abanyamateka Kanyandekwe na Nyirishema

Ababashije gukora iki gikorwa cy'ubutwari nkuko aba basizi b'abanyamateka babivuga ni Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi, Ruganzu Ndoli ndetse na Perezida Kagame  aba bose bakaba bahuje amateka yuko babashije kubohoza u Rwanda bavuye iwabandi cyangwa aho bari barahungiye bagataha babohoza igihugu. aba mu buryo bw'igisigo bakaba barabise ba "Kibabarira abarugiriye ibambe bavuye iwabandi."

REBA IKIGANIRO ABA BASIZI B'ABANYAMATEKA BAGIRANYE MU RWEGO RWO KUGANIRIZA ABARI I NYANZA KU MATEKA Y'U RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND