Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo sosiyete y’itumanaho ikaba n’iya mbere mu Rwanda (MTN Rwanda) yamurikiye abafatabuguzi bayo uburyo buzabafasha guhaha no kugurisha ibicuruzwa bakoresheje MTN Mobile Money mu buryo budasanzwe bise “MOMO PAY”.
MOMO PAY ni uburyo umuguzi n’umugurisha bazajya bahana serivisi biciye kuri Mobile Money ariko uwugura akishyura yitabaje umubare w'ibanga uzaba ufitwe n’umucuruzi. Byose ni gahunda yo kugabanya umutwaro wo kugendana amafaranga.
MOMO PAY ikora ite?
Ku mufatabuguzi wa MTN usanzwe aba muri serivisi ya MTN Mobile Money, kugira ngo agure ikintu runaka, akanda akanyenyeri, 182, akanyenyeri, gatatu agasoza ashyiraho urwego nyuma ukemeza (*182*3#, YES).
Iyo umaze gukora ibi, bagusaba umubare w'ibanga (PIN) uba ufitwe n’umucuruzi wamaze gushyirwa muri iyi serivisi, iyi mibare itandatu (6) umucuruzi ahita ayiguha ukayishyiramo.
Iyo umaze gushyiramo iyo mibare bahita bakubaza umubare w’amafaranga ugiye kwishyura ugahita uyandika. Iyo umaze kuyandika bahita bakubaza umubare w’ibanga (PIN) wawe muri MTN Mobile Money, ukawushyiramo bityo amafaranga agahita ava kuri konti yawe ajya kuri konti ya MTN Mobile Money y’umucuruzi (*182*3#, YES, PIN y’umucuruzi, amafaranga, PIN ya MTN Mobile Money, Yes).
Akamaro ka MOMO PAY ni akahe?
Mu bucuruzi hari aho bigera ko umuguzi yishyura ariko bikaza gufata umwanya munini hashakwa amafaranga yo kugarura mu gihe umuguzi yishyuye amafaranga aruta ayo igicuruzwa cyaguzwe. MOMO PAY ntabwo izatuma hatakazwa umwanya wo gushaka ayo kugarura kuko umuguzi yishyura amafaranga angana n’igicuruzwa yaguze nta kindi kuguzi aciwe.
Kwishyura ibyo wahashye cyangwa indi serivisi wahawe ugakoresha MOMO PAY nta kiguzi kibaho ngo wenda babe bagukata amafaranga nk’uko bigenda mu gukoresha Mobile Money isanzwe. MOMO PAY cyo kimwe na Mobile Money isanzwe ni bumwe mu buryo bufasha abafatabuguzi ba MTN Rwanda muri gahunda nziza yo kutagendana amafaranga ku buryo byazana ingaruka yo kuba yakwibwa.
Uburyo bw’igura n’igurisha hakoreshejwe MOMO PAY buzafasha abacuruzi n’abandi batanga serivisi zitandukanye kuba badafata umwanya babara amafaranga cyangwa batemberana amafaranga mu nzira bayajyana kuri Banki bafite igishyika ko bakwibwa nk’uko byasobanuwe na Norman Munyampundu umuyobozi mukuru w’uburuzi muri MTN Rwanda (MTN Business Chief Officer).
Byabaye ngombwa ko abakozi ba MTN Rwanda bajya muri imwe muri Farumasi herekanwa uburyo umuntu yanagura imiti hitabajwe MOMO PAY
Norman Munyampundu umuyobozi ushinzwe uburuzi muri MTN Rwanda avuga ko 2018 izarangira bamaze kugira abacuruzi ibihumbi 10
Bart Hofker umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yabwiye abateraniye mu marembo y’isoko rya Nyarugenge ko yizeye ko uburyo bwa MOMO PAY buzafasha abafatabuguzi kuba bagira umutekano w’amafaranga yabo mu gihe baba bakangukiye gukoresha ikoranabuhanga mu igura n’igurisha kandi ko yizeye ko abazakoresha ubu buryo bazarushaho kunyurwa. Mu magambo ye yagize ati:
MOMO PAY ni uburyo buhendutse kuri buri munyarwanda wese mu kuba yagura cyangwa akagurisha ibintu kuko nta kiguzi bisaba uretse kuba usanzwe wibera muri MTN Mobile Money. Ntabwo bizagusaba kujya gutonda umurongo kuri Banki kugira ngo ubikuze amafaranga yo kujya ku isoko, birahagije kugana aho bacururiza ibyo wifuza ubundi ukagura. Ikindi navuga ni uko ari uburyo bwizewe ku mafaranga yawe kuko nta kwibeshya kubaho muri MOMO PAY. Nizeye ko bizahindura uburyo abantu basanzwe bishyuramo kandi mfite icyizere ko bizabanogera.
Bart Hofker (Ibumoso) umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda na Norman Munyampundu (Iburyo)
MTN Rwanda kandi bateganya ko kuba bamaze gushyitsa hanze uburyo bwa MOMO PAY , igisigaye ngo nuko bagiye kuzenguruka igihugu bafasha abacuruzi mu ngeri zitandukanye kuba bahabwa umubare w'ibanga (MOMO PAY PIN) bazajya baha abaguzi kugira ngo bishyurireho.
Hanabayeho igikorwa cyo gutombola umwe mu banyamahirwe atahana telefone igendanwa
Ukoresheje MOMO PAY ushobora kwishyura amazi, umuriro, ibicuruzwa bitandukanye, ifatabuguzi rya Televiziyo n’ibindi byose bitandukanye bisaba ko wishyura.
Alain Numa ushinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda niwe wari umuhuza w'amagambo muri iki gikorwa cyabereye ku isoko rya Nyarugenge
Alain Numa yifotozanya n'umukecuru watomboye umupira wo kwambara
Abakozi ba MTN mu byiciro bitandukanye bari bahari
Gusubiza neza ibyo uzi kuri serivise za MTN Mobile Money byanganaga no gutahana igihembo
Ababashije kuhagera bahawe serivisi yo gusobanurirwa uko MOMO PAY ikora
Alain Numa (ibumoso) aganira na MC Buryohe (iburyo) wari umushyushya rugamba
Hanakinwe agakino kerekana akamaro ka MOMO PAY
Bart Hofker umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda muri Farumasi agura imiti na MOMO PAY
MOMO PAY yageze mu bafatabuguzi ba MTN RWANDA
Habayeho gahunda yo kujya ku mahahiro akorera mu isoko rya Nyarugenge hakoreshwa MOMO PAY
TANGA IGITECYEREZO