RFL
Kigali

Minispoc yatangaje ko uyu mwaka wa 2018 urangira itangije amarushanwa yo gushakisha impano mu buhanzi muri buri karere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/07/2018 16:43
0


Ku wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 Minisitiri Uwacu julienne yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, ikiganiro cyari kigamije kwibutsa abanyamakuru gahunda z'Umuganura w'uyu mwaka wahujwe n'iserukiramuco rya FESPAD. Aha ni naho Minisitiri yatangarije gahunda iyi minisitiri ifite yo gushyiraho amarushanwa yo gushakisha abanyempano mu buhanzi.



Ibi Minisitiri yabitangaje ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe cy'uko nka Minispoc batajya bashakisha uburyo bwo guhemba abahanzi banyuranye baba bitwaye neza buri mwaka, aha Minisitiri Uwacu julienne utahakanye ko nabyo bikenewe yabwiye abanyamakuru ko hari umushinga bafite bafatanyije n'inzego zinyuranye bagashakisha impano zinyuranye mu bice binyuranye by'igihugu ariko nanone uretse no gushakisha impano hakazabaho no kuzikurikirana bagafasha abazaba barahize abandi kuzibyaza umusaruro ndetse no gukabya inzozi zabo.

Minisitiri Uwacu Julienne avuga kuri ibi yahamije ko iyi gahunda bafite idashobora kuzarenza umwaka wa 2018 itaratangira ndetse anatangaza ko iyi gahunda nimara gutunganywa neza izamenyeshwa abanyamakuru kandi kubwe agasanga izatanga umusaruro mu gushaka impano nshya bityo bakanazishyigikira mu rwego rwo kuzamura ubuhanzi ku rwego rw'igihugu.

MinispocIbi Minisitiri Uwacu Julienne yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru

Ku bijyanye no guhemba abahanzi basanzwe bakora ubuhanzi baba bitwaye neza Minisitiri Uwacu Julienne yatangaje ko ari igitekerezo cyiza kandi bagiye kurebera hamwe uko byakwigwaho n'ubwo umushinga bari bafite ndetse uzashyirwa mu bikorwa vuba ari uwo gushakisha izindi mpano nshya mu turere tunyuranye tw'u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND