RFL
Kigali

Kigali: Mayor Nzaramba yasabye 234 barangije muri “Kigali Leading TVET School” gushimangira ubudasa ku isoko ry’umurimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/10/2018 7:09
0


Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba yasabye abasore n’inkumi 234 barangije amasomo yabo mu ishuri “Kigali Leading TVET School” kwerekana ubudasa ku isoko ry’umurimo bagiye guhanganiraho na bagenzi babo barangije amashuri.



Ibi yabitangarije mu muhango wo guha Impamyabushobozi abanyeshuri 234 barangije muri “Kigali Leading School TVET” wabaye kuri uyu wa 06 Ukwakira 2018, ubera muri Kigali Serena Hotel mu mujyi wa Kigali. “Kigali Leading TVET School” ni ishuri ryigisha ibijyanye n’ amahoteri n’ubukerarugendo ryashinzwe muri 2013, imyaka itanu irashize rishinze imizi mu Burezi bw’u Rwanda.

Mayor Nzaramba avuga ko Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzamura ubumenyi-ngiro bukagera kuri 60%, amashuri asanzwe (General Eduction) akagera kuri 40%. Yavuze ko ibi bifite igisobanura kinini ku banyarwanda.

Ati “ Ibyo bifite icyo bisobanuye ku kubaho kw’Abanyarwanda kuko muri gahunda y’imyaka 7 ariyo tugenderaho ubu ng’ubu. Gahunda yatangiye muri 2017 ikazasozwa 2024, harimo ko ubumenyi n’ingiro n’imyuga byibuza hagomba kubaho guhanga imirimo Miliyoni imwe na magatanu.”

Avuga ko kugira ngo iyi mirimo ihangwe, hasabwa ubwiyongere  bw’amashuri yigisha ubumenyi ngiro n’imyunga ndetse n’umubare w’abayagana nawo ukiyongera. Yashimye abarangije amasomo yabo uyu munsi, avuga ko ari ishema rikomeye ku karere ka Nyarugenge ndetse n’igihugu muri rusange.

Mayor Kayisime yasabye abarangije muri "Kigali Leading TVET School" kwerekana ubudasa ku isoko ry'Umurimo

Yasabye abahawe impamyabushobozi uyu munsi kuzaba urugero rwiza aho bagiye kujya mu mirimo itandukanye bashimangira ubudasa mu kazi. Yagize ati “Ndangira ngo mbasabe umuco mwiza, Indangagaciro mwakuye mu kigo cyanyu muzisakaze aho muzaba muri hose….

Ndangira ngo aho muzaba muri hose ‘muzabe nkore neza bandebereho’ kuko ni byiza iyo ufite umuntu wigiraho biha n’agaciro abarimu babigishe n’Ubuyobozi. Turabasa rero kugira ngo mugaragaze ko muri abantu batandukanye, umwihariko, ubudasa bw’abanyeshuri baba baturutse muri ‘Kigali Leading TVET School”.

Yavuze ko ibi nibabikora bizaba ari ishema ku karere ka Nyarugenge, Ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’igihugu muri rusange. Kayisime kandi yavuze ko by’umwihariko bashima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uhora atekereza ku banyarwanda ndetse n’ubumenyi bw’abanyarwanda bikaba aribyo nshingiro ry’Ubukungu bw’igihugu.

Habimana Alphonse Umuyobozi w’ishuri (KLTSS)

Habimana yatubwiye ko uyu munsi batanze impamyabushobozi ku banyeshuri 234 barangije amasomo yabo mu byiciro bitandukanye. Yavuze ko iri shuri ryabonye izuba muri 2013, ritangirana abanyeshuri 16. Mu ntembero ibaraje ishinga ni ugutanga uburezi bufite ireme kugira ngo abantu bose baryiyumvemo.

Avuga ko ubu bafite abanyeshuri 438 mu kigo cyose. Uyu muyobozi avuga ko umwihariko wabo ari uguhuranira ko abanyeshuri bose bajya ku isoko ry’umurimo. Ati “ Umwihariko dufite ni uko abanyeshuri bacu bose duharanira ko bajya ku isoko ry’umurimo. Ni umwihariko kandi twifuza no kubisangiza abandi, twifuza ko abanyeshuri biga kandi bakajya no ku isoko ry’umurimo,..”

Iradukunda Sandrine avuga ko uyu munsi yari awutegereje

Iradukunda Sandrine ni umwe mu banyeshuri 234 bahawe impamyabushobozi, yabwiye INYARWANDA ko yize ibijyanye no guteka mu ishuri rya “Kigali Leading TVET School”. Avuga ko uyu munsi yari awutegereje kuko ubaho rimwe mu buzima. Yagize ati “Uyu munsi ni ibyishimo, nakubeshye unarenze ‘diplome’ yanjye y’amashuri yisumbuye. Kuko nshobora no kujya kwaka akazi ‘Marriot Hotel’ . Uyu munsi ndanezerewe cyane.”

Abanyeshuri bahize abandi bashimiwe

Muri uyu muhango wo gutanga impamyabushobozi; Iragena Gasasira Phoebe, Ganza Jordan, Umuhoza Fridah, Nishimwe Marie Grace ndetse na Uwase Clementine ; bahawe ‘buruse’ yo kujya kwiga Kaminuza mu birwa bya Maurice. Hahembwe kandi umukobwa wahize abandi muri uyu mwaka, hanatangwa ibihembo bitandukanye ku banyeshuri.

Abasoje amasomo uyu munsi, abize ubukerarugendo ni 27, abize amahoteli mu gihe cy’imyaka 36, abigize abinyigisho z’igihe gito(Short courses) ni 171. Kigali Leading TVET School ibarizwa mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima, ryubakiye ku bumenyi ngiro mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo guteza imbere ubumenyi-ngiro.

AMAFOTO:




https://c2.staticflickr.com/2/1916/31268558698_7ba7cc6234_b.jpg

Abayobozi n'abaterankunga biri shuri "Kigali leading TVET School"

Akanyamuneza kubasoje amashuri

Itorero ryasusurukije abitabiriye uyu muhango

 

Andi mafoto menshi yaranze uyu muhango kandi hano:

AMAFOTO: CYIZA EMMANUEL-INYARWANDA.COM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND