RFL
Kigali

Iseminari nto y’i Ndera yaduhaye ishusho y’uko biba bimeze gutegura abana b’abahungu bashobora kuvamo abapadiri

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/05/2018 6:03
0


Petit Seminaire Saint Vincent de Paul iherereye i Ndera ni yo seminari ya Arikidiyosezi ya Kigali. Iri shuri ni irerero ry’abana b’abahungu baba bategurwa kuba bavamo abihayimana bo mu rwego rw’abasaseridoti cyangwa abapadiri. Twanyarukiye muri iri shuri batuganiriza byinshi.



Ugitunguka mu marembo yo mu iseminari nto y’i Ndera, ushobora kwikanga ko ugeze mu kigo cy’amashuri abanza kubera abana bato b'abahungu biyambariye amakabutura nk’umwenda w’ishuri! Ibi byiyongera ku yandi matsiko umuntu ashobora kugira yibaza ku buzima baseminari babaho iyo bari ku ishuri.Inyarwanda.com yasuye iseminari nto y’i Ndera mu rwego rwo kumenya bimwe mu byerekeye iri shuri ndetse twakiriwe na padiri ushinzwe ubukungu muri iri shuri.

Ndera

Abanyeshuri bo mu cyiciro rusange mu iseminari bambara amakabutura

Iseminari nto yitiriwe mutagatifu Visenti wa Pawulo ni iya arikidiyosezi ya Kigali. Igitangira yari Rulindo ariko iza kwimurirwa Saint Paul mu mujyi wa Kigali. Uko umubare w’abo yakira wakomeje kwiyongera, hatekerejwe kugura ikibanza i Ndera, mu 1982 ni bwo inyubako zatashywe. Nk’uko twabisobanuriwe na padiri, intego nyamukuru y’iseminari ni ukurera abazavamo abasaseridoti ariko ngo n’iyo hari abarangije bagahitamo undi muhamagaro iseminari iba yarabateguye bihagije ku buryo baba bafite ubushobozi bwo guhitamo igikwiye bashaka mu buzima.

Abaseminari batozwa umutuzo no guceceka ngo kuko ‘Imana itaba mu rusaku’

Muri iyi si yuzuyemo urusaku no kudatuza, padiri yadusobanuriye ko guceceka no gutekereza mu mutuzo bituma umuntu aruhuka akitekerezaho ndetse akamenya no guhitamo ibimukwiriye, agafata umwanya wo kwisubiraho. Ibi ngo abaseminari barabimenyera ku buryo uyu mwitozo ubafasha no mu buzima busanzwe, gufata umwanzuro nta guhubuka ariko ikigamijwe kiba ari ukubatoza guhura n’Imana kuko ngo ‘Imana itaba mu rusaku’.

Ndera

Bafata icyumweru kimwe mu mwaka bakagikoramo uwo mwiherero wo guceceka, gutega amatwi umutima wabo ndetse no kwegera Imana by’ukuri. Rimwe mu kwezi kandi bafatamo weekend yo gutuza no guceceka, kimwe n’uko mu masaha yo guhera bavuye gusubiramo amasomo ya nimugoroba, baba basabwa guceceka kugeza mu gihe cy’ifunguro rya mu gitondo.

Impamvu abaseminari biga ikilatini ni uko ari rwo rurimi (langue officielle) rwa Kiliziya

Ushobora kwibaza impamvu abaseminari biga ikilatini kandi ari ururimi rutavugwa cyangwa ngo rukoreshwe mu buzima busanzwe. Igisubizo ni uko ikilatini ari rwo rurimi rwa kiliziya gatolika ku isi, bityo nk’ishuri rifite inshingano yo gutoza abazavamo abasaseridoti, iseminari ikaba igomba guha abanyeshuri ubumenyi kuri urwo rurimi. Uburyo iseminari itoza abanyeshuri bayo kandi nibwo butuma nta munyeshuri warangiza icyiciro ahandi ngo abe yahita akomereza mu iseminari bitewe n’uko bafite uburyo bwihariye bamenyereza abanyeshuri kubaho hakiyongeraho n’ayo masomo atigishwa ahandi.

Abaseminari bumva misa buri munsi

Undi mwihariko wo kwiga mu iseminari ni uko abanyeshuri bumva misa buri munsi ndetse hakaba n’andi masengesho atandukanye, amatsinda y’abasenga (groupes de priere). Iyi misa ya buri munsi igamije kumenyereza abaseminari isengesho ndetse ubuzima bwoze muri rusange abamo ngo butegura neza abanyeshuri guhitamo niba koko bashaka kuzaba abasaseridoti ndetse n’igihe batabihisemo bakabasha kuzavamo abagabo bazima.

Ndera

Padiri ushinzwe icungamutungo (economie) mu iseminari nto ya Ndera

Kujya muri siporo kandi ni itegeko rireba buri museminari. Uretse kuba ari nziza ku mubiri, siporo ngo yigisha kubana n’abandi kuko umusportif mwiza aba azi kwihangana n’ikinyabupfura. Umuziki nawo ni kimwe mu bigize ubuzima bwa buri munsi bw’abaseminari. Kwiga kuririmba ndetse no gucuranga ku babyifuza babifitiye impano ni kimwe mu byatumye abarangije mu maseminari ari bo bari ku isonga hanze aha mu kumenya kuririmba no gucuranga umuziki cyane cyane wa classique.

Kujya kwiga mu iseminari bisaba kuba uri umukiristu gatolika, ugatsinda ikizamini iseminari iba yateguye. Twabajije padiri niba hari abanyeshuri benshi barangiza bafite ubushake bwo gukomereza mu iseminari nkuru bagamije kuba abapadiri, avuga ko bigenda bihindagurika bitewe n’imyaka. Mu banyeshuri baheruka, 9 muri 17 barangije bahisemo gukomeza mu iseminari nkuru, ni mu gihe bijya bivugwa ko hajya hashira n’imyaka ntawe ugaragaje ubushake bwo gukomeza mu iseminari nkuru.

N’ubwo ariko abenshi badahitamo gukomeza, ngo iseminari yishimira ko abo yareze bagira isura nziza bagaragaza n’iyo bageze no mu buzima busanzwe.

Andi mafoto:

Ndera

Ndera

Hari kubakwa urukuta ruzandikwaho amazina y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi bo mu iseminari y'i Ndera

Ndera

Ndera

Ndera

REBA VIDEO UBWO INYARWANDA YARI YASUYE ABA BANYESHURI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND