Intore Masamba amaze iminsi ari gukorera i Burayi ibitaramo byo kwibohora aho yataramiye abanyarwanda baba mu bihugu binyuranye. Nyuma y'ibi bitaramo yakoreye mu bihugu binyuranye kuri ubu agiye kubikomereza mu Rwanda aho agiye gukorera igitaramo yise 'Inkera y'inkotanyi'.
Intore Masamba ni umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda Gakondo rikora umuziki gakondo aho ahuriyemo n'abandi bahanzi bakora iyi njyana. Uyu wigeze no kuba umusirikare ku rugamba rwo kwibohora igihugu cy'u Rwanda, magingo aya ari mu bishimira ku kuba u Rwanda rwaribohoye ari nayo mpamvu nyamukuru y'ibitaramo amaze iminsi akorera mu bihugu binyuranye, ari nabyo agiye gukomereza mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.
Igitaramo Masamba Intore agiye gukorera mu mujyi wa Kigali
Iki gitaramo Intore Masamba agiye gukorera mu mujyi wa Kigali kizabera muri Parkinn Hotel ibarizwa mu mujyi wa Kigali, tariki 26 Nyakanga 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi by'amafaranga y'u Rwanda (10000frw) guhera saa moya z'umugoroba. Intore Masamba yatangarije Inyarwanda.com ko azaririmba indirimbo zinyuranye bakoreshaga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'izindi zinyuranye yahimbye.
Intore Masamba mu gitaramo aherutse gukorera i Paris mu Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO