RFL
Kigali

Byinshi utari uzi n’ibitekerezo bitandukanye kuri TATTOO umutako w'ubugeni ushyirwa ku mubiri

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/09/2018 19:44
1


Tatoo ni ikimenyetso cyangwa igishushanyo, hari n’ubwo usanga ari amagambo yandikwa ku mubiri w’umuntu hakoreshejwe imiti yabugenewe, ikuma kandi ikagaragara by’igihe gihoraho cyangwa igihe runaka bitewe n’ubushake bw’uyifite.



Tattoo ifatwa gute?

Nk’uko urubuga rwa Huffingtonpost rubigaragaraza Tattoo kuri bamwe ifatwa nk’intandaro ya bimwe mu biganiro kuko uwo igaragayeho ntabura kwibazwaho cyane cyane iyo ari nini cyangwa iri ahantu hagaragarira amaso y’abamureba. Uru rubuga kandi rugaragaza ko akenshi cyangwa se buri gihe, haba hari amateka cyangwa inkuru yihariye kuri Tattoo runaka iri ku mubiri w’umuntu ishobora kumenywa nawe ubwe ndetse n’abandi bantu yabibwira cyangwa baba babiziranyeho mu buryo bwabo.

Image result for Chris Brown Tattoo

Chris Brown ari mu bishushanyije ku mubiri

Nk’uko umwe mu bahanzi nyarwanda ufite Tattoo yabitangarije INYARWANDA mu kiganiro kirambuye bagiranye, ndetse nk’uko urubuga rwa Theodyssey rubivuga, Tattoo ni umutako w’ubugeni wemerera umuntu kwitungaho umutungu w’ibyo yita ibyiza bye, cyangwa bimwe mu byo atakwibagirwa ku buzima bwe n’ubwo bamwe mu nshuti n’abo mu miryango ya bamwe usanga batabifata neza bikaba byanabashwanisha.

Ni ukubera iki abantu bishyiraho Tattoo

Hari impamvu nyinshi zitandukanye zishobora gutera abantu kwishyiraho Tattoo kuko uzasanga akenshi nta bahuje impamvu. Hari abazishyiraho kugira ngo bakurure abantu, aho usanga umuntu ayishyize aho abandi bazajya bareba cyane kandi agashyiraho Tattoo izajya ituma abantu bose bamubonye bamurangarira. Hari abazishyiraho ku bw’ubwigenge bwa gihanzi, ibifatwa nko kuzana agashya mu bwisanzure n’ibindi.

Tattoo

Messi ari mu bantu b'ibyamamare bafite Tattoo zidasanzwe

Bamwe uzasanga biyita aba rasta kuko baba bumva bubatse amateka adasanzwe, bamwe bazishyiriraho kugaragara neza nk’umutako nyine nk’uko bamwe mu bazifite twaganiriye babidutangarije. Izindi mpamvu zatera umuntu kwishyiraho Tatto harimo kwiyibutsa (kwifasha kutazibagirwa) ibijyanye n’umuco cyangwa imibereho yo hambere cyangwa imyemerere. Hari abazishyiriraho gukurura abandi ndetse n’abazishyiriraho kuzikunda gusa ndetse n’ababihubukira. Abo babihubukira ni bo hari ubwo usanga hari igihe kigera bakabyicuza.

Ibyiza byo kwishyiraho Tattoo

Usibye kuba ari ikimenyetso n’umwambaro mwiza w’ubugeni uba uri ku mubiri w’umuntu, Tattoo ni ikimenyetso kidasibangana cyangwa gisibangana umuntu yakoresha atanga ubutumwa ku myemerere ye yaba iy’idini, umuco cyangwa ubuzima bwite busanzwe. Tattoo ifasha umuntu kutibagirwa bimwe mu bihe yagize cyangwa amateka yihariye ye kuko uko ayireba ahora yibuka ya mpamvu yamuteye kuyishyiraho.

Image result for Birdman Tattoo

Chris Andersen (Christopher Claus Andersen) wahimbwe 'Birdman'

Ibi twabihamirijwe na Nick Dimpoz umuhanzi nyarwanda akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda ndetse akaba abyina n’injyana Gakondo. Yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko Tattoo afite ari “INTARE” ikimenyetso kuri we gikubiyemo ubutware n’intsinzi ndetse n’ubudahangarwa bwa gitore. Si ibyo gusa kuko amabara afite kuri we ari ikimenyetso cy’igitinyiro, ibirushya mu rugendo rwa muntu mu buzima bwo ku isi, guhatana cyane ngo ugere ku byiza ndetse n’ubutsinzi nyuma y’ibyo byose.

Tattoo

Nick Dimpoz yatubwiye ubusobanuro bwa Tattoo afite ku kuboko 

Abantu bafite Tattoo bakunze kubahwa no gutinywa, ibyo bikaba intandaro yo gukundwa cyane n’abakobwa (iyo ari abahungu) kuko baba bumva kuba kumwe nabo bibaha uburinzi bwihariye. Ikindi akenshi kinatuma abakobwa bakunda abasore bafite Tattoo ni icyubahiro n’igitinyiro bahabwa aho bageze hose kuko batavogerwa uko bibonetse kose. 

Urubuga rwa Wanderlust rugaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe, Tattoo zifasha mu gukomeza uturemangingo tw’umubiri kuko umubiri hari icyo uba wakiriye gishya giturutse ku ruhu biwutera imbaraga ugakomera muri wo bikaworohera kwirinda indwara n’ibindi byawangiza.

Lil Wayne

Lil Wayne ari mu bafite Tattoo nyinshi cyane ku mubiri

Tattoo ikomeza ubushuti n’umubano mubano. Ibi bishoboka cyane iyo abantu basangiye Tattoo, ibigereranywa no kunywana bya kera. Hano abakundana babiri bashobora kwiyandikaho ibintu bimwe nk’indahiro ntakuka yo guhamya umubano wabo. Ibi kandi bibaho iyo umwe afashe icyemezo cyo kwiyandikaho izina rya mugenzi kuko ni ikimenyetso cyihariye cyo kumaramaza agahorana icyizere cy’umutekano we n’urukundo rwuzuye afite kandi afitiwe nk’uko urubuga rwa Cosmopolitan rubigaragaza.

Ibibi byo kwishyiraho Tattoo

Aha hari abo dushobora kubyumva kimwe nabo tutari bubyumve kimwe cyane cyane abafite Tattoo. Gusa kugira Tattoo itava ku mubiri, bishobora gutera indwara zinyuranye nk’uko urubuga rwa Wanderlust rubigaragaza. Ibi kandi bigaragara cyane ugeze aho bazishyirira ku mubiri kuko ni byinshi ubona n’ubwo bamwe usanga bahumwe amaso n’ibibajyanye gusa kuko baba bafite izindi ntekerezo ku byo bakunda kandi ntituri bubabuze kuzikomeza kuko buri wese agira ibyo akunze kandi yemera.

Kwishyiraho Tattoo kandi bishobora gutera indwara ya Hepatite aho ushobora gusanga urushinge ukoreshejweho ushyirwaho Tattoo rwaba rwakoreshejwe ku wundi muntu wanduye. Birumvikana ko atari n’iyo ndwara gusa ishoboka ahubwo n’izindi zandurira mu maraso, nko mu bikoresho bikomeretsa wazandura byoroheje cyane. Ikindi kintu kibi gikunze kubaho, ni ukubura ukwitaho nyuma yo gushyirwaho Tattoo kuko burya hari ibiba byahindutse ku buzima bw’uwayishyizweho.

Kwishyiraho Tattoo bishobora guteza indwara

Bigenda gute nyuma yo kwishyiraho Tattoo?

Bimwe mu biba ku muntu umaze kwishyiraho Tattoo ni ibyo akenshi usanga twita Allergies mu ndimi z'amahanga. Gusa ku wamaze kwiyandika ku ruhu bishobora gukabya n’ubwo bitaba kuri bose ariko abenshi bibabaho cyane cyane iyo batakurikije inama n’imiti bamwe bahabwa uko bikwiye. Hari abo usanga bahita batangira kujya babira ibyuha/ibyunzwe cyane bikabije, uruhu ruratukura kandi rukababara cyane ku gice cyanditsweho n’ubwo biba bidakanganye cyane bishobora gushira nko mu byumweru 3 cyangwa 2 gusa.

Tattoo zirimo amabara y’umutuku cyangwa umuhondo ziteza ibibazo cyane iyo zigize aho zihurira n’izuba iyo hashize igihe gito ukiyishyiraho kuko zifitemo indi miti yangiza uruhu mu gihe ruhuye n’izuba bya hafi. Mu gihe kirekire rero, kuri Tattoo z’idoma, ubururu n’icyatsi usanga zitera iminkanyari n’ibibyimba kandi bikomeye byanateza kanseri mu gihe kirekire kuko biba byarafashe hamwe hashyizwe izitavaho.

Rihanna

Tattoo Rihanna yishyizeho

Umuntu ufite Tattoo yemerewe gutanga amaraso?

Gutanga amaraso ni igikorwa cy’ubutabazi kuko bigirira akamaro uyahawe wari uyakeneye kandi ku bemera Imana uyatanze aba akoreye umugisha anaramiye umuntu. Umuntu ufite Tattoo rero ntiyemerewe gutanga amaraso, igihe cyose icyo gikorwa cyo kwishyiraho Tattoo kitabereye mu bihugu cyangwa ahantu hafite ubuhanga buhanitse mu bijyanye no gusiga cyangwa kwandika ku mibiri, abo usanga bakoresha inshinge n’imiti byihariye bitigeze bikoreshwa ahandi. Abashyiriweho Tattoo ahandi hose hatari mu ho tuvuze haruguru, bagomba gutegereza byibuze amezi arenga 12 ni ukuvuga umwaka urenga bakaba bakora bwa butabazi bwo gutanga amaraso. 

Ni ibiki utemerewe gukora nyuma yo gushyirwaho Tattoo?

Ntituri bubyite amahano ariko ni ikosa rikomeye kuba isabune isanzwe cyangwa isabune y’amazi (Shampoo) yakugera muri Tattoo ukimara kuyishyiraho ako kanya. N’iyo bibayeho, bisaba ko ihita ivanwaho byihuse ndetse ku muntu washyizweho Tattoo ntaba agomba kujya muri Pisine (Swimming Pool) ngo yoge, ntaho agomba guhurira n’amazi akonje cyane cyangwa ashyushye cyane ndetse n’amazi arimo umwunyu cyangwa isukari n’indi miti ntibyemewe na gato. Bisaba gutegereza byibuze ibyumweru 2 cyangwa 3 kuko bitabaye ibyo watangira kugerwaho n’ingaruka nk’uko urubuga rwa Boldsky rubigaragaza.

Image result for Birdman Tattoo

Birdman yishushanyije ku mutwe no ku bindi bice by'umubiri we

Kutajya mu mazi menshi ngo woge nyuma yo gushyirwaho Tattoo bizagufasha kwirinda za ndwara twavuze haruguru. Gukira byo bizaterwa n’uko uziyitaho nyuma yabyo cyangwa ahantu uzaba uri. Gukira neza bifata amezi 6 byibuze. Kimwe mu bibujijwe cyane kandi cyane ni ukutanywa agasembuye mbere y’uko hashira byibuze amasaha 24 wanabishobora ukayarenza kuko bishobora guteza ikibazo mu maraso, akaba yakibumba cyangwa akirekura cyane bigateza ibibazo by’ubundi burwayi kandi bukomeye.

Ni ryari habaho kwicuza kubera Tattoo?

Ni kenshi usanga bivugwa ko abishyizeho Tattoo bashobora kuzabyicuza mu gihe runaka; twumvikane neza hano, turavuga zimwe zitavaho. Bamwe usanga babyicuza iyo batangiye gukura bibaza icyo bazasubiza abana babo nibababaza ibyo bintu bishyizeho. Abandi bibaho ko bicuza nk’iyo bagize uburwayi butewe n’ingaruka za Tattoo cyangwa se batangiye guhaga za Tattoo zibagaragaraho.

Hari ubwo nyuma yo kwishyiraho Tattoo nk'iyi umuntu yabyicuza

Mu gukora iyi nkuru yacu twifashishije ubuhamya bwa bamwe mu bishyizeho Tattoo, tunifashisha ibinyamakuru bitandukanye birimo Huffingtonpost, Hepmag, Tattooinindia, Cosmopolitan, Inkaholiktattoos, Wanderlust, Hamiltoncountyhealth, Boldsky n'ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ese tattoo ikurwaho??





Inyarwanda BACKGROUND