RFL
Kigali

Abagiye kujya mu Nteko Ishingamategeko bibuke ko umuziki ukenerwa ahantu hose-Alex Muyoboke

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:20/08/2018 9:16
0


Alex Muyoboke umwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda arasaba intumwa za rubanda zizatorwa mu kwezi gutaha kwa 9, kwibuka ko umuhanzi akenewe ahantu hose kandi afite uruhare runini mu kubaka igihugu.



Alex Muyoboke umwe mu bafasha abanyamuziki nyarwanda kwagura ibikorwa byabo, arasaba abadepite bazatorwa mu kwezi gutaha muri manda y’imyaka 5 bazamara kuzibuka ko abanyamuziki bafite uruhare runini mu kuzamura ingengo y’imari y’igihugu. Yifashishije urugero rw’igihugu cya Nigeria, Muyoboke yemeza ko kuba umuziki wabo winjiza mu isanduku ya leta akayabo ari uko abanyapolitiki muri iki gihugu bumvise ijwi ry’abahanzi. Alex Muyoboke yagize ati:

Umuhanzi akenerwa hose, n’ubu bakiri kwiyamamaza bifashisha abahanzi cyangwa ibihangano byabo, turabasabye nibagera mu Nteko Ishingamategeko bazajye bumva ijwi ry’abahanzi nyarwanda bacu.

Image result for Alex Muyoboke

Charly na Nina bahoze bakorana na Alex Muyoboke

Icyakora ku rundi ruhande Alex Muyoboke umaze igihe kitari gito afasha abahanzi batandukanye mu bikorwa byagura umuziki wabo (managing) ahamya ko n’abahanzi b’abanyarwanda bakwiriye kwiminjira agafu,bakarushaho gukora ibihangano bizima byacuruzwa ku ruhando mpuzamahanga.

Image result for Alex Muyoboke

Allioni watangiye gukorana na Decent Entertainment

Nyuma yo gutandukana n’itsinda ry’abakobwa 2 b’abahanzikazi nyarwanda bakoranaga aribo Charly na Nina kuri ubu Alex Muyoboke umwe mu bagiye kompanyi (company) ya Decent entertainment yatangaje ko yatangiye gukorana ku mugaragaro n’undi mukobwa usanzwe mu muziki nyarwanda, Allioni Buzindu. N'ubwo bitangajwe ubu ariko Muyoboke yemeza ko impande zombi zari zimaze igihe kigera ku mezi 2 zikorana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND