RFL
Kigali

"Dukunda u Rwanda kuko rufite demokarasi kurusha Uganda, mumbwirire Perezida Kagame ko mukunda cyane" Jose Chameleone -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/08/2018 9:42
1


Mu minsi ishize ubwo Dr Jose Chameleone yari yitabiriye igitaramo cya Dj Pius cyabereye mu karere ka Musanze, yababajwe bikomeye n'uko Polisi yabujije abafana kwegera urubyiniro ngo bishimane n'abahanzi bari baje kureba. Yazamutse ku rubyiniro atunguranye cyane ko atari we wari ugezweho aha ahavugira amagambo akomeye.



Dr Jose Chameleone wumvikanye yinginga Polisi y'u Rwanda ayisaba ko yareka abafana bakegera abahanzi, mu magambo akomeye yaragize ati"Njye Jose Chameleone ndashaka ko tuvuga ikinyarwanda kuko ndakizi buhoro buhoro, munyumve bantu banjye ndabakunda turabakunda cyane abanyarwanda bose. Munyumve impamvu dukunda u Rwanda ni uko rufite demokarasi kurusha Uganda."

Uyu muhanzi yakomeje asaba Polisi ko yabababarira ikareka abafana bakegera urubyiniro abinginga ati"Polisi mutubabarire mutubabarire Nyakubahwa Perezida Kagame arabizi ko dufite abagande muri Kigali muri Ruhengeri muri Musanze. Sinakunze ukuntu mwe abapolisi muri gufata abaturage. Twavuye muri Uganda tuza muri Musanze ngo tubaririmbire mutwishimire. Ndabasaba mumbabarire mubwire Perezida Kagame ndamukunda cyane."

Jose Chameleone yarishimiwe cyane muri ibi bitaramo

Jose Chameleone yibukije Polisi ko akazi kayo ari ugufasha abaturage kuryoherwa n'igitaramo, abaturage bagakunda abahanzi. Nyuma y'aya magambo Jose Chameleone yibukije Polisi ko atari umunyepolitike ahubwo ko ari umunyamuziki. Izi ntonganya zavuyemo amagambo akomeye nk'aya Dr Jose Chameleone yavuze zakuruwe n'uko Polisi y'u Rwanda yari yanze ko abafana begera urubyiniro ngo bishimire igitaramo aha bakaba barasabwaga gufanira nko muri metero ijana zatandukanyaga urubyiniro n'aho abaturage bari bari.

REBA HANO IJAMBO RIKOMEYE DR JOSE CHAMELEONE YAVUGIYE MU KARERE KA MUSANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hertier5 years ago
    uwambaye ikirezintamenyakocyerakoko! twarakubititse turaruca tukarura.hhhahhh





Inyarwanda BACKGROUND