RFL
Kigali

Umuhanzi Izzo ukorera muzika ye mu Bufaransa akomeje kurwana urugamba rukomeye muri muzika

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/09/2014 16:39
4


Umuhanzi Izzo ukorera muzika ye mu Bufaransa ari naho aba, avuga ko urugamba rwo gukora muzika rutoroshye ariko nawe akaba agenda arushaho kongeramo imbaraga, kuburyo yizera adashidikanya ko azabasha guteza imbere impano ye yo kuririmba kuko afite n’umuvandimwe we umufasha cyane mu byo gutunganya indirimbo.



Uyu muhanzi ubwo yatigezagaho indirimbo ye nshya yitwa “Ishimishe” yadutangarije ko akomeje urugamba rwo gukorana imbaraga nyinshi muri muzika, iyi ndirimbo irimo ubutumwa yageneye abakunzi be n’abakunzi ba muzika muri rusange ikaba yarayifashijwemo n’umuvandimwe we ukora akazi ko gutunganya indirimbo muri Kenya witwa Rukundo Hubert bakunze kwita RUKUZ.

UMVA HANO INDIRIMBO ISHIMISHE

Uretse iyi ndirimbo nshya ya Izzo yitwa “Ishimishe”, arateganya mu minsi ya vuba gukorana n’undi muhanzikazi wo muri Kenya ufite inkomoko mu Rwanda witwa MECIKA, indirimbo yabo nshya ikazaba ari indirimbo y’urukundo yitwa “NDAMBIWe”.

Izzo akomeje kurwana urugamba rwo guteza imbere muzika ye

Izzo akomeje kurwana urugamba rwo guteza imbere muzika ye

Uyu musore yemeza ko azakomeza gushyira imbaraga muri muzika ye kandi agasaba abakunzi be n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kujya bumva indirimbo ze bakanakurikirana neza ubutumwa buba burimo, nawe akabasezeranya ko azakomeza gukora uko ashoboye akabashimisha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • falida9 years ago
    Kabisa turagushigikiye courage
  • ngabo mustapha9 years ago
    Nibyiza gukorana umuhate nubushake ndizerako imana irimuruhande rwawe. Komerezaho musore
  • evangeline9 years ago
    Izzo tumuri inyuma akomeze inganzo ye twese turamushyigikiye
  • Remy9 years ago
    Keep up bro tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND