Umuhanzi Senderi International Hit yavuye mu Burundi gusura abafana be bo mu ntara ya Kirundo, gusa akaba yaraje gutungurwa n’uko abatuye muri ako gace bakunda cyane indirimbo ye irata ibigwi bya Polisi y’u Rwanda, mu gihe we yibwiraga ko baba bazi izindi zisanzwe nk’iyitwa Icyomoro, Umuvuduko, Nsomyaho n’izindi.
Hagati muri iki cyumweru dusoje nibwo Senderi yerekeje mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be baba muri iki gihugu, babinyujije kuri Radiyo zo mu Ntara y’Amajyepfo ari nazo bakunda gukurikirana cyane, akihagera akaba yaratunguwe no gusanga indirimbo ze yibwiraga ko arizo baba bakunda atari zo bishimira ahubwo iyitwa “Polisi yacu” ikaba ariyo bakunda cyane kuburyo mu tubari n’ahandi ku mateleviziyo baba bacishaho iyi ndirimbo bakanayisubizamo.
Nk’uko Senderi yabitangarije Inyarwanda.com, ubwo yageraga mu ntara ya Kirundo mu Burundi yabashije kubonana n’abakunzi be ndetse banatemberana mu duce dutandukanye two mu Kirundo, aza gusanga bakunda cyane indirimbo ye yahimbye ashaka kwerekana ubutwari n’ibigwi bya Polisi y’igihugu.
Senderi avuga ko yishimye cyane kandi akabona ko akwiye gukora n’indi ndirimbo irata Polisi y’igihugu, akarushaho kweraka abaturage ko bakwiye gufata Polisi nk’igamije gushaka ibusubizo aho guteza ikibazo, kuko rimwe na rimwe abo ihana batamenya ko irimo kugirira neza abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.
REBA HANO INDIRIMBO SENDERI YARIRIMBYE KURI POLISI
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO