RFL
Kigali

Prince of Peace Choir yateguye ijoro cyo kuramya Imana no kuyihimbaza.

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/06/2013 14:37
0


Korali Prince of Peace yateguye ijoro ryo kuramya no guhimbaza banayishimira ibyiza yagiye ibakorera mu minsi yatambutse.



Nk’uko twabitangarijwe na Eddy Mico umuhanzi umaze kumenyekana mu ruhando rwa muzika ya Gospel hano mu Rwanda, cyane kunjyana na R&B  akaba n’umwe mu bayobozi biyi Korari mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu nibwo Prince of Peace  Choir yateguye ijoro ryo kuramaya no guhimbaza Imana mu rusengero rwa Saint Etienne mu Biryogo kuva saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Iyi Korali inaririmbamo uwigeze kuba Miss East Africa, Akazuba Cynthia hamwe na mukuru we bigeze kuba nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ku nshuro ya  mbere . Iyi korali ikaba isanzwe imenyerewe gukorana n’abandi bahanzi batandukanye harimo Aime Uwimana, Ezra Kwizera, Pastor P n’abandi.

Eddie Mico akaba yadutangarije ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu. Intego yacyo bakaba barayivanye mu ijambo ry’Imana muri Bibiriya mu gitabo cya Zaburi ya 34 :3 ahavugako ngo muze dusingize Imana nanjye, tuzamure izina ry’Imana turi hamwe.

Ntucikwe n'iki gitaramo

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND