Kigali

Orchestre Impala: Yatangiye ryari? Yatangijwe na nde? Menya byinshi kuri yo

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:15/04/2014 17:53
3


Mu mateka y’umuziki nyarwanda nyuma y’ubukoroni, hagaragara cyane Itsinda ryitwa Impala, rinafatwa nk’aho ari ryo rihiga andi yose ari ho ubu n’ayabayeho yose, kubera amajwi meza n’injyana nyarwanda ivuguruye, yari inogeye abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mimi La Rose yadutangarije ko ari we na Sebanani batangije Orchestre Impala, nyuma yo gutangira kubana mu nzu imwe bahujwe na Gitari.

Impala zavutse zite?

Impala

Mimi La Rose: Mbere gato y’umwaka w’1975 ubwo nageraga mu Rwanda, umunsi umwe nasanze Sebanani acuranga Gitari, nkaba nari nabonye akazi ariko nta hantu ho kuba mfite.

Twaragiye turabana, kuko we yari afite Gitari, arampa ndacuranga, yumva ndamurusha, ahita ambwira ngo mwigishe.

Naramwigishije, ariko mubwira ko hari n’abandi nabonye na bo bazi gucuranga. Sebanani yarambajije ngo ni bande, mubwira Soso Mado wigaga muri ETO Kicukiro, Kaliwanjenje we yabaga mu cyaro, hanyuma tubatumaho tubana mu nzu turi bane.

Nyuma ya ho twatangiye Orchestre, ariko dutangira ari nk’imyitozo gusa cyangwa kwimenyereza (Brouillon), atari ibintu bifatika cyane.

Ntago twatangiye turi Impala, ahubwo tumaze guhura no gutangira imyitozo, twaricaye dushaka izina twaha Orchestre yacu, duhitamo kuyita Vox Pop (La Voix du Peuple) bivuga Ijwi rya rubanda.

Twakomeje imyitozo, maze nyuma gato haba irushanwa ryo kuririmba indirimbo y’ubutaka, maze duhimba indirimbo tuyiririmbye tuba abambere, maze ituma abantu benshi bibatungura, barayikunda natwe baradukunda bidasanzwe.

Impala

Ngo hari igihe cyageze Umusore ushaka kumenya umwambaro ugezweho akajya arebera ku Impala

Mimi La Rose yakomeje adusobanurira ko impamvu yo gukundwa kwa bo, yaturutse ku kuba barahinduye injyana yari imenyerewe mu Rwanda, aho hari hasanzwe injyana ituje, ariko Vox Pop (yaje guhinduka Impala) ikazana injyana nshya, isa n’ishyushye ho gato, bagendeye ku muziki wo muri Zaire (DRC), cyane ko benshi muri bo bari barabaye i Rubumbashi.

Mimi yabaye i Rubumbashi, Soso yabaye yo, Kaliwanjenje yabaye yo, Rubangura Francois na we yabayeyo, mbese abo twasanze mu Rwanda ni Sebanani, Gasigwa  Abdoul Ratif a.k.a Tubi Lando, na Semu Jean Berchmas.

Izina “Impala” ryaje rite?

Twakomeje gucuranga, tukitabira amarushanwa (Concours) tukaba aba mbere, turigaragaza cyane kurusha abandi bahanzi bariho icyo gihe, nyuma abantu barimo n’abayobozi baza kutubwira ko dukwiye gushaka izina abafana bacu basobanukiwe, kuko Vox Pop atari benshi bayisobanukirwaga.

Mu mwaka w’1975, twaricaye ngo dushake izina rishya, turashakisha, maze tuza guhuriza ku izina “Impala”. Twakomeje gucuranga, turamenyekana no ku rwego rwa Minisiteri, dutangira gukora ibitaramo ku rwego mpuzamahanga, tujya i Bujumbura, i Goma, nibuka ko twari tugiye no kujya i Kampala ariko sinibuka icyatumye tutajyayo.

Mimi

Mimi La Rose

Ibitaramo byose twagiye dukora, byaduhesheje amafaranga menshi, maze tuza kwigira inama yo kuba hamwe. Ndibuka twahise dukodesha inzu nini cyane mu Biryogo, icyo gihe twayikodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000), dushaka n’umukozi akajya atekera Impala, aho ni ho twatandukanyije uburiri na Sebanani kuko yahise agira icyumba cye nanjye ngira icyanjye.

Twakomeje umuziki, tugatumirwa mu bitaramo ahantu hatandukanye, tujya gucuranga mu bihugu bitandukanye by’i Burayi nko mu Bufaransa, mu Budage n’ahandi, dukomeza kubona amafaranga menshi.

Inzu ikora muzika (Studio) yigenga yabayeho bwa mbere mu Rwanda yari iy’Impala

Icyo gihe twakoreshaga indirimbo zacu kuri Radio Rwanda, maze uwitwa Uwimana Jean Pierre aza kutwungura igitekerezo cyo kwishingira Studio. Yaragiye azana ibyuma, atangira gukora, aratubwira ngo ntituzaze kubaza amafaranga, gusa twe nta cyo byari bitubwiye kuko amafaranga twarayabonaga menshi.

Impala

Imwe muri Kasete z'Impala zamenyekanye, zakunzwe zanaguzwe cyane

Nka nyuma y’umwaka, yaraduhamagaye ngo tuze turebe amafaranga yacu, maze dushaka icyo tuyakoramo kuko yari menshi. Twahise tugura amazu, tugura n’imodoka ya Coaster Impala zizajya zigendamo.

Uburyohe bw’ibihe barimo bwaje guhinduka, hazo kwanga urunuka

Impala zakomeje kugira ibihe byiza, ariko nyuma biza guhinduka bibi. Gusa ngo ntibyari bitewe n’ivangura rishingiye ku moko nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo ngo byatewe na ya yandi yatumye umwana w’Imana agambanirwa, n’ubwo ari yo yari yaratumye babaho neza.

Mu myaka y’1988/1989 twaje gushwana, Impala zicikamo ibice bibiri, Jye (Mimi La Rose) nsigarana na Sebanani, maze Soso Mado, Kaliwanjenje na Rubangura Francois bashinga indi Orchestre ya bo bayita “Inyana ni iya mweru” twe dusigarana izina “Impala” kuko ari twe twari benshi (Majorite).

Kuva icyo gihe twaranganye cyane, ndetse n’inzego za Leta zishaka kubizamo ngo zitwunge ariko birananirana kuko Soso atabishakaga.

Ibi bisa n’aho ari byo byabaye indunduro y’Impala, kuko kuva icyo gihe zitongeye gucurangira hamwe, ndetse ubwo mu Rwanda ibibazo by’umutekano byarushagaho kwiyongera mu myaka y’1992, bamwe batangiye kujya bafatwa mu byitso, zahise zirekera aho gucuranga.

Uretse Semu wari warapfuye azize uburwayi mbere y’uko Impala zitandukana, na Soso Mado yaje gupfa, bamwe mu bari bakiri ho bakomeza guhura n’ibibazo bitandukanye kuko bafatwaga nk’ibyitso.

Sebanani

Sebanani Andre

Ibyo ni byo byaje kuviramo Sebanani Andre kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abandi, barimo Mimi La Rose, bahungira mu bihugu bitandukanye.

Nyuma y’Ubuhunzi, Mimi La Rose yaje kubona akazi mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR.

Yezu yazutse ku munsi wa gatatu ariko Impala byazisabye hafi imyaka 20 ngo zizuke

Impala

Impala zivuguruye

Guhagarika imirimo kw’uru rukiko, ni ho havuyte kuzuka kw’Impala, ku ruhurirane rw’ubushake bwa Munyanshoza Dieudonne n’umwete wa Mimi La Rose.

Ubwo Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwari ruhagaritse imirimo ya rwo, natekereje icyo ngiye gukora kiranyobera.

Gusa mbere ya ho gato Munyanshoza yari yaraje kundeba, ansaba ko twabyutsa Orchestre Impala, gusa jye nta n’ubwo nari muzi uretse kumubona cyangwa kumwumva aririmba indirimbo mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Maze kumenya Munyanshoza uwo ari we n’uko ateye, no kumva ijwi rye rijya gusa cyane n’irya Soso, twaricaye turaganira, bihuza n’uko muri iyo minsi nari mfite amafaranga, ndetse na we ayafite. Twarateranyije, twegeranya amafaranga y’u Rwanda miliyoni umunani (8.000.000), tugura ibikoresho byose, dukora n’ibindi byari bikenewe ngo Orchestre Impala igaruke.

Impala

Impala zivuguruye ngo intego ni ugusigasira umwimerere w'ibihangano by'Impala za cyera

Muri Nzeri 2012, Impala zongera gucuranga bwa mbere nyuma y’imyaka iyingayinga 20 zidacuranga.

Intego ya Mimi La Rose mu kuzura Impala ngo ni ugusigasira umwimerere w’indirimbo z’Impala, n’ubwo kubigeraho abantu benshi babishidikanyaho ngo kuko Sebanani, Soso n’abandi, bari bafite amajwi yihariye.

Gusa kuri Mimi La Rose ngo Impala zivuguruye zizabigeraho, kuko mu Rwanda hari abahanzi benshi bafite amajwi meza, nka Munyanshoza Dieudonne uririmba ijwi nk’irya Soso Mado, n’abandi bitoza kuririmba amajwi nk’ayabandi bose bahoze mu Impala za cyera.

Mimi

Mimi La Rose wari ushinzwe gucuranga ijwi rya Solo muri Orchestre Impala

Impala zivuguruye kugeza ubu ku isonga hari Mimi La Rose na Munyanshoza Dieudonne, hakabamo n’abandi bahanzi bakiri bato mu myaka cyangwa muri Muzika, ariko bafite impano, ubu hakaba hagezweho guhimba indirimbo nshashya, aho mu njyana ya bo bongeyemo n’Igishakamba, bakaba baririmba mu bitaramo bitandukanye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Mimi

Impala zashinzwe na Mimi La Rose na Sebanani Andre, ariko zazuwe na Munyanshoza Dieudonne na Mimi La Rose

Philbert Hagengimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Donat10 years ago
    muzashyiremo nabana ba soso na sebanani
  • 10 years ago
    impala turazikunda cyane!!!none uyu mwaka zizaza irwamagana?ko.ntanigitaramo cyazo ndumva uyu mwaka wa 2014?
  • havugimana leonard5 years ago
    muzatubwirire impara zivuguruye zijye ziza gucurangira mucyaro.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND