Kigali

Orchestre Impala igiye gushyira hanze indirimbo nshya

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:7/05/2013 6:56
0




Itsinnda ry’Impala n’Imparage ni itsinda ryubatse izina rikomeye cyane hano muri muzika nyarwanda mu bihe bya cyera ahagana mu myaka ya 1980.

Nyuma yo kugaruka mu ruhando rwa muzika umwaka ushize, iri tsinda ryakiranywe ibyishimo n’imbaga y’abantu bakunda indirimbo za karahanyuze aho muri uku kugaruka hagaragaye amaraso mashya muri iri tsinda bagamije kongera kubyutsa no kongera kwibutsa  ibihangano byagacishijeho n’ubu zigifite abakunzi batari bake.


Gusa Impala nshyashya mu gihe zari zitangiye kongera kwigaragaza abantu benshi batangiye kujya bibaza ibibazo bimwe na bimwe dore ko Impala z’ubu zaje ziririmba indirimbo za cyera aho humvikanamo n’amajwi ya bamwe  mu bahanzi bahoze muri iri tsinda ariko batacyiriho, benshi bakibaza niba impala z’iki gihe zinateganya kuzakora indirimbo zazo zikaba ari zo bazajya bakoresha mu bitaramo bitandukanye.

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bagize iri tsinda akaba ari nawe twavuga ko ari we mukuru w’Impala z’ubu, Mimi LaRose yadutangarije ko bari gutegura indirimbo zizajya hanze mu kwa gatandatu.

Yagize ati "Turi gutegura indirimbo zigera kuri eshanu zizasohoka zikajya hanze mu kwezi kwa Gatandatu. Muri izo ndirimbo harimo iyaririmbiwe Imana yitwa ‘Urugendo’ ikazaba icuranze mu njyana y’Impala kugira ngo n’abantu bamenye ko Impala dukunda Imana."


Kugeza ubu n’ubwo Impala zikomeje kongera kwigaragaza no kwaguka mu ruhando rwa muzika, mu minsi ishize imiryango ya bamwe mu bahoze mu mpala batakiriho yasabaga Impala nshya ko bajya bagira icyo babagenera kuko amajwi y’abo bahanzi acyumvikana mu ndirimbo Impala z’ubu zikoresha mu bitaramo byinjiza amafaranga.

Mimi LaRose tumubajije aho ibi byaba bigeze yadutangarije ko bari kureba ukuntu bakumvikana ku mubare runaka bajya bahereza imiryango ya bamwe mu bahanzi bahoze mu itsinda ry’Impala batakiriho ubu.

LaRose ati « Urumva si njye njyenyine wafata imyanzuro y’icyakorwa. Byatinze  kubera ko bamwe muri twe bari bahugiye mu bihe by’icyunamo nka Munyanshoza, ariko ubu tugiye kureba uko twahura tubiganireho twemeze umubare w’amafaranga runaka twanjya tugenera iriya miryango bitewe n’ibitaramo twakoze »

Kugeza ubu kugira ngo utumire Impala bigusa amafaranga ibihumbi 600 niba ari igitaramo naho wabatumira mu bukwe ukabaha ibihumbi 500.

Tubibutse ko Impala zigiye gutangira ibitaramo mu bice bitandukanye mu ntara no mu mujyi wa Kigali batahibagiwe aho bafite ubutumire bwinshi bw’amakwe.

Marcellin Muyizere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND