Nyuma y’uko Nirere Ruth uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Shanel yambikanye impeta n’Umufaransa Guillaume Favier kuwa gatandatu tariki 2 Kanama 2014, ubu abakunzi b’uyu muhanzikazi, umuryango we n’inshuti bari mu Rwanda nabo barahishiwe kuko uru rugo rushya rw’abageni ruzasesekara i Kigali mu minsi ya vuba.
Ubukwe bwa Miss Shanel na Guillaume Favier bwabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, abanyarwanda babashije kubwitabira bakaba ari bacye kuko bitari kuborohera kuba bagera ku mugabane w’u Burayi bose, ari nayo mpamvu uyu muryango uzagera mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa cyenda maze Miss Shanel akaza kwizihiza ubu bukwe n’inshuti n’umuryango batabashije kubutaha mu Bufaransa.
Ubu Miss Shanel ni umugore wa Favier
Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana ko bazabana ubuziraherezo, Miss Shanel yerekanye ko yishimiye ubuzima bushya agiyemo nk’uko bigaragara mu butumwa n’ibiganiro agirana n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuba umugore. Aha akaba anibutsa abantu ko mu minsi micye azaba ari i Kigali aho azaza kwishimana n’inshuti n’umuryango ariko ntiyatangaje neza itariki azaziraho.
Dore amafoto yaranze ubukwe bwa Miss Shanel na Guillaume Favier:
Manirakiza Théogène
Photos: Nicolas Azede
TANGA IGITECYEREZO