Nyuma y’aho umwe mu bagize itsinda rya muzika KGB, Hirwa Henri, yitabiye Imana abantu benshi b’aba abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi ba KGB by’umwihariko byabaye nk’ibibahungabanyije ndetse benshi batekereza ko iri tsinda rizimye burundu.
Kugeza kuri ubu rero nyuma y’imyaka igera kuri 2 uyu musore yitabye Imana, abantu ntibigeze babona iri tsinda ryongera kugaragara muri muzika mu buryo bugaragara ariko kandi dukomeza kujya twumva hirya no hino amakuru amwe n’amwe ko baba bafite imishinga, gusa amaso agahera mu kirere.
Ese KGB yarazimye cyangwa abantu bakomeze bategereze
Ibi byatumye inyarwanda.com iganiriza umwe mu bagize iri tsinda, Rurangwa Gaston uzwi cyane nka Mr Skizzy kugira ngo agire icyo abivugaho maze mu magambo arimo agahinda n’ikiniga cyinshi avuga ko bagifite igikomere ariko ko batigeze bahagarika umuziki.
Yabidusobanuriye muri aya magambo “Ntabwo KGB yahagaritse umuziki gusa hari icyo abantu bagomba kumva. KGB ntabwo yabuze umuririmbyi gusa ahubwo yabuze umuvandimwe, inshuti magara. Uko turi batatu twabaye inshuti cyane mbere yo kuba KGB. Henri na Yvan(MYP) bavukiye ahantu hamwe i Burundi barakurana, bageze mu Rwanda njye ni bwo twamenyanye ubwo twari tukiri bato cyane. Twarakuranye, twarareranywe ndetse twiga no mu mashuri amwe, kuva muyo hasi cyane kugeza turangije ayisumbye. Uko turi batatu twahuriraga mu bikorwa byacu byose ibyiza n’ibibi. Sinzi rero niba abantu bashobora byibura kumva ko tutabuze gusa umwe mubari bagize KGB ahubwo twabuze umuvandimwe n’inshuti magara”
KGB ntiyabuze umuhanzi gusa ahubwo yabuze umuvandimwe n'inshuti magara
Nyuma y’ibi twamubajije niba kuba Gaston na Yvan barabuze inshuti magara n’umuvandimwe wabo Henri bakaba babaye cyane bivuze ko na KGB ni kuvuga Mr Skizzy na MYP nabo barabuze Henri Wow bityo bikaba byarabaye iherezo ryayo maze adusubiza muri aya magambo
“Nk’uko nabikubwiye nta bwo KGB yigeze izima gusa nanone urabyumva ku rundi ruhanze turacyafite igikomere kiremereye cyane, cyane cyane MYP we kugeza ubu ntarakomera. Henri yitaba Imana MYP yari muri USA, yarabyumvise arababara kimwe natwe twese ariko yari kure y’imbibi. Afite ibikomere byinshi cyane kandi biremereye.
Kugeza ubu Skizzy arumva neza umubabaro wa Yvan kuko kuri we ubu nibwo akigira amahirwe yo kuririra Henri
Icya mbere ni icyo dusangiye twembi cyo kubura umuntu tutigeze turwaza ngo tugire igihe cyo kumusezeraho, icya kabiri we yihariye ni ukubura umuntu ntunamusezereho wenda ngo umurebe bwa nyuma ngo umenye ko umushyinguye, icya gatatu iyo yari ari ibwotamasimbi ntiyigeze abona umuntu wo kumufata mu mugongo yaragendaga akikingirana mu nzu akarira gusa, nta muntu n’umwe bari baziranye ngo wenda amufate mu mugongo nk’uko kuri twe byagenze, amara imyaka ibiri ataramuririra nk’uko bikwiye ariko kandi atanatuje muri we ahorana intimba. Ubu rero nibwo agitangita kubibona no kubibamo nk’uko biri, ubu nibwo akibibona noneho nk’uko twe twabibayemo muri kiriya gihe.
Kuri Skizzy birumvikana ko Yvan atabona imbaraga zo kuririmba kuko we atabashije kuririra Henri uko bikwiriye. Aha Skizzy yavugaga ijambo mu muhango wo gushyingura Henri
MYP n'ubwo rimwe na rimwe yijijisha akajya mu bikorwa bya muzika ntajya ashobora kubisoza kubera atarakira ko atakiri kumwe na Henri
Ku bijyanye rero n’imishinga yacu ya muzika hari indirimbo nyinshi dufite kandi dushaka no kuzikora ariko imbaraga ziracyari nke cyane ku ruhande rwa MYP. Hari n’igihe dufata umwanya tukajya muri studio tugakora yagera hagati ukabona biranze ikiniga kikamufata nkamubwira nti ‘niba wumva bikugoye reka kwivunira umutima ubanze uruhuke ubyakire tuzaba tubikora’. Kugeza ubu rero asigaje ibyumweru hafi 3 ngo asubire USA, bidukundiye yaba yaramaze kubyakira tukayikora ariko aramutse atanabishoboye ntakibazo twazaba tuyikora ikindi gihe”.
Kuririmba babona Henri ntawuhari byaranze burundu gusa icyizere kiracyahari kuko indirimbo zo zirahari
Hirwa Henri yitabye Imana ku itariki ya 1/12/2012 aguye mu kiyaga cya Muhazi akaba yarapfuye afite imyaka 26 gusa y’amavuko. Imana ikomeze imwakire mu bayo!
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO