Mu gihe umuhanzikazi wo muri Uganda Juliana Kanyomozi yari mu gahinda gakomeye ko kubura umwana umwe rukumbi yagiraga, undi muhanzikazi mugenzi we yabyungukiyemo maze mu gihe inshuti n’abavandimwe ba Juliana bashyinguraga uyu mwana, undi muhanzikazi we yishakira uko yabibyaza amafaranga.
Umuhanzikazi Maureen Nantume yagaragaye mu gihugu cya Afrika y’Epfo agurisha amashusho y’umuhango wo gushyingura umwana wa Juliana Kanyomozi, bigaragara ko mu gihe abandi bahanzi n’inshuti n’abavandimwe bari bifatanyije na Juliana, uyu mukobwa we yari arajwe ishinga no gushaka uko yabyaza umusaruro ibyago bya mugenzi we, aho yagendaga yifatira amafoto menshi yaranze icyo gikorwa.
Mu gihe aba bashyinguraga, undi we yari afite umugambi wo kubyaza amashusho yabyo amafaranga
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye akomeza abivuga, Maureen Nantume yafashe umwanya we akusanya amafoto menshi cyane y’umuhango wo gushyingura umuhungu wa Juliana Kanyomozi witwaga Keron Raphael, maze yifashisha inzobere mu gutunganya amashusho, zivangavanga indirimbo za Juliana n’ayo mafoto, bishyirwa kuri CD maze habyazwamo indirimbo z’amashusho yagiye akwirakwiza muri Afrika y’Epfo ku mafaranga menshi.
Uyu muhanzikazi yungukiye mu byago bya Juliana Kanyomozi
Ibi bije byongerera agahinda Juliana Kanyomozi, kuko bitangajwe nyuma y’amasaha macye hatahuwe amakuru y’uko uyu mwana wa Juliana yishwe n’abaganga bo mu bitaro bya Nakasero byo muri Uganda yabanje kujyanwamo bakamuha uruvangitirane rw’imiti irenze ubushobozi bwe maze akajyanwa mu bitaro bya Agha Khan muri Kenya amazi yarenze inkombe, agapfa abaganga baho bakigerageza kumuvomamo urwo ruvangitirane rw’imiti irenze ubushobozi bwe yari yabanje guhabwa.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO