RFL
Kigali

Kwisanga mu buroko mu buryo butunguranye byatumye Riderman afata urupapuro n'ikaramu yandika indirimbo-UBUHAMYA BWE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/09/2014 21:40
9


'Nyenyeri' ni indirimbo nshya y’umuraperi Riderman, ikaba imwe mu ndirimbo 14 zizagaragara kuri album ye nshya ya 6 ‘Drame’ ateganya gushyira hanze mu mpera z’uyu mwaka. Benshi mu bumvise amagambo agize iyi ndirimbo bahamya ko yaba ishingiye kubiherutse kuba kuri uyu muraperi ndetse ibi ni ukuri nk’uko nyir’ubwite abyemeza.



Imbavu ku isima, igitanda nagisezeye, shefu wanjye mu buroko izina rye ni konseye, umuceri wapi, imvugure n’ibishyimbo, tuza cyangwa n’uteza akavuyo upigwe fimbo, iri ni ishuri reka nsome, ntagutarabuka iyo wageze mu gihome, ijambo rinyubaka ni ntashene idacika, ntabyo kubara iby’amasaha n’amadakika, umutima ku mana, ikizere mu rukiko, kamambiri hafi izindi nkweto mu bubiko, Gikumi na Benz nzibona mbali, transport yanjye ubu yabaye pandagari, inyenyeri n’ukwezi ndabibonera mu idirishya inyuma y’izi nkuta ndifuza ko byanyigisha kumwe byayoboye abajyaga kureba yesu nanjye ndasaba ngo binyobore..” Aya ni amwe mu magambo agize igitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo

gats

Iyo uganiriye n’uyu muraperi akubwira ko ubwo yatangiraga umushinga w’iyi album ye, nta gitekerezo yigeze agira cyo kuba yakora iyi indirimbo, ariko kubera ubuzima yisanzemo muri uyu mwaka mu buryo atari yarigeze ateganya byaje gutuma yisanga yayanditse ubwo yari mu buroko, ihita igira amahirwe yo kuzagaragara kuri iyi album ndetse ikaba ari n’imwe mu zisobanuye byinshi ku mateka y’uyu muraperi.

“ Mu buzima umuntu anyura mu bintu byinshi, nyuma y’ibihe byiza nari mazemo iminsi, muri uyu mwaka naje kwisanga mu buroko mu buryo butunguranye!”, Riderman akomoza ku mpamvu nyamukuru yanditse iyi ndirimbo.

Kanda hano wumve indirimbo 'Nyenyeri'

Aganira n’inyarwanda.com, ku mvo n’imvano y’iyi ndirimbo yakomeje agira ati “ Ndebye ibimbayeho, n’uburyo abantu bamwe  bahise bancira urubanza bakanyambika ishusho itari iyanjye, nahise mpitamo kubikoraho indirimbo ngufi mu magambo make ashoboka.”

riderzo

Intandaro y'ibi bihe bikomeye byanatumye afungwa, ni impanuka ikomeye uyu muraperi yakoze tariki ya 31 Nyakanga 2014

riderzo

riderma

Mu gihe yaratarasobanukirwa neza ibimubayeho yahise yisanga muri pandagari. Ibi byose byamuhaye isomo bituma akora indirimbo 'Nyenyeri'

N’ubwo igitekerezo nyamukuru cyo  kwandika iyi ndirimbo cyari gishingiye kuri ibyo bihe bikomeye uyu muraperi yisanzemo nyuma yo gukora impanuka mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga bigatuma ahita yisanga mu buroko, Riderman asobanura ko nk’umuhanzi yahereye kuri ibyo byamubayeho ariko bikaba bitavuze ko amagambo yose agize iyi ndirimbo ari impamo ahubwo yagiye anakoresha amagambo atanga ubutumwa bwagutse kandi anagerageza kubikora nk’umusizi kugirango igihangano cye kirusheho kugira injyana no kuryohera amatwi.

Kanda hano wumve indirimbo Nyenyeri ya Riderman

Ashingiye ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo hamwe n’isomo yakuye muri ibyo bihe. Riderman akaba yageneye abakunzi be n’abantu muri rusange ubutumwa buteye gutya “ Ubuzima ni bugufi kandi nta formule. Mu gitondo ushobora kuba wicaye mu rugo utuje, ni mugoroba ukisanga mu buroko ufunzwe. Icya mbere ni ukwiragiza Imana tukayisaba ikatuyoborera intambwe zacu mu nzira itarimo amakuba. Nk’uko inyenyeri zayoboye abajyaga kureba Yesu ubwo yavukaga,natwe tukayisaba ikaduha inyenyeri zituyobora.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Cugusa', Riderman aheruka gushyira hanze


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHAYIMANA9 years ago
    Turakwishimira Riderman kandi tuzaguhora inyuma kdi twishimiye ubutumwa bwawe.
  • iyaremye Gilbert 9 years ago
    ubuzima nishuri musore kugira ikibazo bikaba isomo komeza uterimbere tukurinyuma
  • bona9 years ago
    iyi ndirimbo ni sawa kabisa
  • kkk9 years ago
    ubutumwa bwiza
  • 9 years ago
    yooo natakaremo dore umuhanzi udashakisha komerezaho
  • lailla9 years ago
    woooow congz kbsa,urashoboye,komerezaho tukuri inyuma
  • Umuhoza francine9 years ago
    Ntujyire ubwoba tukurinyuma muvandi
  • frank g9 years ago
    ndakwemera igisumizi
  • 9 years ago
    bibaho msz





Inyarwanda BACKGROUND