RFL
Kigali

Kizito Mihigo arizihiriza isabukuru y'imyaka 33 y'amavuko muri gereza-AMATEKA YE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/07/2014 7:27
19


Umuhanzi, umucuranzi akanaba n’umwanditsi w’indirimbo Kizito Mihigo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2014 yujuje imyaka 33 amaze abonye izuba. Iyi sabukuru y’amavuko ikaba isanze uyu muhanzi mu gihome, aho amazemo amezi agera kuri ane(4).



sd

Ni  nyuma y’uko uyu muhanzi afashwe mu ntangiriro za Mata uyu mwaka wa 2014 ari kumwe na bagenzi be batatu barimo Ntamuhanga Cassien, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu byaha bitandukanye birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, icyo kugirira nabi Ubuyobozi buriho na Perezida wa Repubulika, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba n’Ubugambanyi. Mihigo Kizito by’umwihariko we akaba anakurikiranyweho gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

sj

Ubwo yagezwaga bwa mbere mu ruhame, benshi batunguwe no kumva Kizito yemera ibi byaba bikomeye dore ko ntawabimukekeraga

Hari kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, ubwo Kizito Mihigo yavukaga. Yavukiye i Kibeho muri imwe mu masegiteri yaragize komine Nyaruguru mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu hakaba ari mu Ntara y’Amajyepfo.

mj

Ni umuhungu wa Augustin Buguzi na Ilibagiza Placidia, akaba umwana wa Gatatu mu muryango w’abana batandatu. Kizito yakuriye ndetse arererwa mu muryango wa gikirisitu. Ku myaka 9 gusa yatangiye kwandika uturirimbo duto duto tw’abana.

Nyuma y’imyaka itanu, ubwo yari ageze mu mashuri y’isumbuye mu iseminari nto yo ku Karubanda i Huye yahimbye indirimbo zitandukanye zamamaye cyane ndetse zikoreshwa muri za Kiliziya gatolika zitandukanye mu Rwanda.

mz

Hagati aho, mu kwezi kwa Mata 1994, mu gihe yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko, Mihigo yanyuze mu nzira y’umusara ikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abasaga Miliyoni yaje no guhitana se umubyara Buguzi Augustin.

Mu myaka yakurikiyeho nyuma ya Jenoside, iyi nzira y’umusaraba uyu musore yari yaciyemo, avuga ko yatumye imihimbire ye n’inganzo byaguka maze, uretse indirimbo zo mu kiriziya atangira kuririmba ubutumwa rusange bujyanye no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside no gukangurira Abanyarwanda Ubumwe n’ubwiyunge.

Mu 2000, mu gihe Kizito yari afite imyaka 19 y’amavuko yari amaze kwandika no gushyira ahagaraga indirimbo zirenga 200 zakoreshwaga mu kiliziya zose zo mu Rwanda.

zxcv

Kizito Mihigo yarakundwaga cyane ku bw'impano ye y'ubuhanzi n'uburanga bwe buyigaragiye

Mu 2003, ku bw’impano ikomeye yakomezaga kugenda agaragaza, yaje guhabwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buruse yo kujya kwiga no kunononsora neza amasomo ye ya muzika ku mugabane w’u Burayi. Mu 2008, yabonye Impamyabumenyi ya(DFE), mu ishuri rya muzika rya “Conservatoire de Musique in Paris”, maze hagati y’umwaka wa 2008-2010 aba umwarimu wa muzika mu Bubiligi.

k

Mu  2010 yashinze KMP (Kizito Mihigo for Peace), umuryango udaharanira inyungu, yavugaga ko ufite intego yo kwifashisha ubuhanzi mu guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

jahsb

Abinyujije muri KMP, Kizito Mihigo yagiye azenguruka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda yigisha ubumwe n'ubwiyunge

Mu 2011, umuryango wa Imbuto Foundation waje kugenera Kizito Mihigo igihembo cya CYRWA (Cerebrating Young Rwandan Archivers), mu rwego rwo kumushimira uruhare ibikorwa bye by’ubuhanzi bigira mu bikorwa byo guharanira amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge.

Kizito Mihigo yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda ahanini zijyanye na gahunda zo kwibuka hamwe n’izindi gahunda za Leta, aha twavuga nk’indirimbo Twanze gutoberwa amateka, Turi abana b'u Rwanda, Ijoro ribara Uwariraye,..

mnb

Nyuma yo kwigaragaza nk’umusore wemye uharanira impinduka nziza muri sosiyete, benshi batunguwe cyane no kumva uyu muhanzi mu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kugambiririra kugirira nabi bamwe mu bayobozi b’igihugu nk’uko abiregwa barimo na Perezida wa Repubulika wamwishyuriye ishuri ryo kujya kwiga umuziki i Burayi.

bah

Isura ya Kizito Mihigo n'agaciro yahabwaga byangijwe bikomeye n'ibi byaha nawe yemera, akanasaba abandi kutagwa mu mutego nk'uwe

Aha, bamwe bakimara kumva iyi nkuru ntibahise babyemera ndetse abandi ntibabyiyumvishaga gusa uko iminsi yakomeje kugenda ishira, ukuri kwagiye kurushaho kujya ahabona ndetse Kizito Mihigo nawe imbere y’Ubutabera akagaragaza ko hari aho ahuriye n’ibyo aregwa.

Kugeza ubu amatariki yo gutangira kuburanisha mu mizi urubanza Ubushinjacyaha buregamo Kizito Mihigo na bagenzi be, yamaze gutangazwa, akaba ari tariki ya 12 Nzeli 2014, ubwo bazaba baburana ku byaha bitandukanye bashinjwa birimo ibjyanye no kugambanira igihugu, kugambira kwica umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma n’ibindi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ibyi iyisi na mabanga
  • caroline9 years ago
    joyeux anniversaire kizito
  • Kandahari9 years ago
    Yakinnye na Equipe atazi.
  • cyusa9 years ago
    ubutwari bwose yagaragaje ntacyo bumumariye kweri?narumugabo ntihabwa intebe kdi umubyinnyi wacyane ageraho agacuragura nawe yaracuranze agezeho aracuragura none amategeko aramucuritse.
  • sophie9 years ago
    happy birthday to mihigo
  • 9 years ago
    ni mwisi kizito ihangane
  • 9 years ago
    Kizito we mubuzima bwajye niwowe muhanzi nakundaga kuruta ukonikunda gusa natunguwe nokumva amakuru mabi akuvugwaho koko wagambanira igihugu cyawe manawe? byarandenze gusa narabyakiriye kizito we sinzi ikintu nakuvugaho numvise mbaye nkumusazi mbanza kubihakana numvako utabikora nungurwa nokumva ubyiyemerera usijyiye intimba itazashira ahisigaye naho ubutabera nibubona ukwiye imbazi nkuko uzisaba nkwifurije kuzihabwa yari innocent umukunzi wawe. muruhango.
  • Sinangwa Patrick9 years ago
    Njye nkunda Kizito. Nubwo yahemutse akaba abyemera kubabarirwa bibaho! Isabukuru nziza!
  • kkk9 years ago
    kizito ntabwo nakubeba nziko muri familly ntamuntu wakora nkibyo bagushinja gusa gusabiye imigisha kumana imana ikuturindire. kdi ukomere nkuko tubihorana. Happy bd cousin
  • gisa gordon bayu ug9 years ago
    bamubarire yukonumunu nayundakosha kibeyimana imana iravunga kutabarira nawe nazabaridwa
  • 9 years ago
    Happy birth day!!!
  • ngabonziza fred9 years ago
    Happy birth day kuri kizito
  • fidele9 years ago
    ariko uziko musetsa.NGO ababarirwe.nange naramukundaga ariko ntambabazi namusabira kuko umukino yashatse gukina yaribeshye cyane nubwo Atari kubishobora.aruwuhe se?niba se yarazi ubwenge cg se yarashutswe kuki atagishije lnama?nagende abantu batareba kure ntitubakeneye muriki gihugu.
  • 9 years ago
    bibaho
  • shyakajackson9 years ago
    niyihangane asengecyane imana izamutabara
  • 9 years ago
    Hbd to kizito! Imana imugirire imbabazi njy kumwanje ndumva yababarirwa
  • iraba Yvette 9 years ago
    Jye byarandenze kizito
  • 9 years ago
    ihangane
  • KABEBE6 years ago
    Mana tabara kuva satani yagera mu isi yacuze umwijima, ubushukanyi,..........Mana tabara Kizito1





Inyarwanda BACKGROUND