Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi muri Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, yatesheje umugabo n’umugore bari barimo gusambanira mu mazu bararamo (Logde) ari muri iyi nyubako, aba bakaba bumvise bikaze bagasohoka basa n’abambaye ubusa kuko bari bakenyeye agatenge ari babiri.
Iyi nkongi y’umuriro yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ikangiza byinshi, uretse abo bari barimo gusambana, hari n’abandi yahise itesha bakwira imishwaro bahunga iyo mpanuka yamaze umwanya nta butabazi buraboneka kuko yaje guhoshwa n’imodoka za kizimyamwoto za polisi y’igihugu ifatanyije n’iy’ingabo z’u Rwanda.
Aha niho abasambanaga bahise basohoka birukira
Bateshejwe ubwo basambaniraga muri iyi nyubako yahiye
Inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira tumwe mu duce tw’umujyi wa Kigali ndetse n’amagereza yo mu bice by’intara, mu gihe kitageze ku kwezi hakaba hamaze kuba inkongi z’umuriro zigera kuri 5, muri izo ibintu byinshi bikaba byarangiritse ndetse hari n’aho zahitanye ubuzima bw’abantu, nko muri gereza yo mu cyahoze ari Gisenyi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO