Kuri uyu wa kane tariki 7 Kanama 2014, nibwo Mukasekuru Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamuco Urunana yasezeranye imbere y’amategeko na Henri Jado Uwihanganye, uyu muhango wo kwemera kuzabana akaramata imbere y’amategeko ukaba warabereye mu murenge wa Gatenga mu mujyi wa Kigali.
Yaba Pacifique ndetse na Henri Jado, nk’uko amafoto abyerekana bari bishimiye ibi birori ndetse ahenshi bagaragaye bishimye mu buryo bugaragara, iyi ikaba ari intambwe ya mbere bateye yo kubana kuko kuwa gatandatu tariki 16 Kanama 2014 ari bwo bazatangira kubana, nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa izabera Kicukiro kuri uwo munsi, igakurikirwa no gusezerana imbere y’Imana mu cyahoze ari ETO Kicukiro maze kwiyakira bikabera Juru Park ari naho hazakomereza igitaramo, ahazaba hari abahanzi batandukanye nka Urban Boys, Dream Boys, Jules Sentore, umunyarwenya Arthur n’abandi benshi bazasusurutsa ibyo birori.
Henri Jado na Pacifique bari mu nzira ibyishimo byari byose
Mbere y'uko basezerana, bari bicaye mu cyumba cy'umurenge wa Gatenga ibyishimo ari byose
Henri Jado yarahiriye Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamico Urunana, ko bazabana mu byiza no mu bibi
Pacifique nawe yemereye imbere y'amategeko ko azabana akaramata na Henri Jado
Henri Jado Uwihanganye, yamenyekanye cyane kuri Radio Salus mu biganiro nka Tukabyine, Salus Relax, Salus Top 10 n’ibindi, uyu musore kandi yakundwaga nk’ umushyushyabirori (MC) ukomeye cyane mu birori bitandukanye. Nyuma yo kuva kuri Salus, Henri Jado yerekeje kuri Radio 10 mu kiganiro Ten Superstar ari naho yavuye yerekeza mu Bwongereza kwiga. Yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Rwanda. Kuri ubu akorera ikompanyi y’ubwubatsi yitwa NPD COTRACO.
Ubu Henri Jado na Pacifique, mu mategeko ni umugabo n'umugore
Pacifique we, azwi cyane nk’umukinnyi mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Yvonne; umukozi wo kwa Mugisha akaba n’inshuti ya Nadine. Uretse ibyo kandi akina mu itorero Mashirika, akaba anazwi mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA.
Nyuma yo gusezerana, bafashe n'amafoto y'urwibutso
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO