RFL
Kigali

Gabiro Guitar na Dream boys bahuriye mu mashusho y'indirimbo 'Karolina remix'-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:11/08/2014 15:56
5


Nyuma y’uko abasore bagize itsinda rye Dream boys bishimiye indirimbo ‘Karolina’ y’umuhanzi Gabiro Guitar bakamusaba kuyisubiranamo ndetse nawe akabibemerera, kuri ubu bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Mariva.



Iyi ikaba ije yiyongera mu ndirimbo zizagaragara kuri album ‘Byakubera byiza’ ikomeje gutegurwa na Gabiro Guitar abantu benshi bamenye ubwo yitabiraga amarushanwa ya Tusker Project Fame.

Nk’uko twabitangarijwe n’uyu muhanzi yafashe ikemezo cyo gusubiranamo iyi ndirimbo n’itsinda rya Dream boys nyuma y’uko bamwegereye bakamubwira ko bakunze cyane iyi ndirimbo maze bakamusaba kuyisubiranamo ndetse bakiyemeza kubahiriza ibyo yabasabaga byose.

Reba amashusho y'indirimbo Karolina remix

Gabiro Guitar ati “ Ni byiza ko ubu twamaze gushyira ahagaragara ikindi gikorwa gifatika. Ni amashusho y’indirimbo Karolina nkaba narayisubiranyemo na Dream boys kuko bari barayishimiye nk’abahanzi bagenzi banjye bakansaba ko twayisubiranamo. Ibyo nabasabye bose barabyemeye nta mpamvu yari gtuma tutayisubiramo.”

N’ubwo Gabiro yirinze kugira byinshi adutangariza kubyo bemeranyijwe kuri iyi ndirimbo, amakuru yizewe ni uko hari amafaranga tutabashije kumenya umubare iri tsinda ryishyuye Gabiro ndetse baba ari nabo bishyura ibigendanye n’ifatwa ndetse n’itunganywa ry’amashusho yayo gusa ibi bikaba bidakuraho ko iyi ndirimbo mu buryo bwemewe n’amategeko yanditse kuri Gabiro.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ikibemeza9 years ago
    Njyewe bintera ishyari nkabura icyo nakora ngo nanjye indirimbo yanjye yitwa ikibemeza imenyekane
  • alice9 years ago
    ndabona mwayiryoheje kabisa courage
  • joe9 years ago
    iyi ndirimbo yakwica!!!
  • 9 years ago
    oouy
  • sindikubwabo9 years ago
    Mushimire Maliva numuntu wumugabo kuko video ari gusora nubugome wabonye iya jack b umwambaro hamwe niya edouce courage





Inyarwanda BACKGROUND