Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya R&B na Pop, Mfuranzima Bruce uzwi cyane nka G-Bruce The Teacher benshi bakomeje kumufata nk’umusore uryamana nabo bahuje ibitsina cyangwa ushyigikiye imico n’imigenzo yabo.
Ni nyuma y’ifoto yashyize kuri facebook ye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/10/2014 imugaragaza mu buryo budasanzwe, aho uyu musore agaragara nk’umukobwa w’inkumi wisize ibirungo bihagije kugirango agaragarire neza amaso yabamureba.
Nk’uko byagaragaye nyuma yo gushyira ahagaragara iyi foto, abantu benshi bayibajijeho byinshi ndetse bamwe ntibatinya kugaragaza icyo batekerezaho uyu musore dore ko hari n’abamutukaga ibitutsi bikomeye bagaragaza ko batishimiye iyo mico. Ndetse ibitutsi byabaye byinshi kugeza ubwo uyu musore akuraho iyi foto nyuma y’amasaha agera kuri 5 yari imaze ariyo foto ye yibanze(Profile picture).
Iyi niyo foto ya G Bruce yatumye afatwa nk'umutinganyi
Mu gushaka kumenya ukuri kuri iyi foto n’impamvu yari yamuteye kuyishyiraho, inyarwanda.com yegereye G-Bruce. Mu kiganiro n’uyu musore yadutangarije ko abantu bibeshye cyane kuri iyi foto bakayiha ubusobanuro budahuye nicyo we yatekerezaga ubwo yajyaga kuyishyiraho.
Aha, G-Bruce yagize ati “ Abantu babonye iriya foto ndabasaba ntibakomeze kubitindaho kuko uko babifashe ntabwo ariko biri, njyewe sindi ipede(sindi umuhungu uryamana n’abandi bahungu), nta n’ubwo mbashyigikiye uwabifashe gutyo yibeshye cyane.”
Mu gusobanuro impamvu yamuteye gushyiraho iyi foto, G Bruce yavuze ko yibukaga nyina witabye Imana mu myaka 12 ishize. Ati “ Njyewe iteka mu kwezi nk’uku kwa 10 nibuka umubyeyi wanjye mama kuko aribwo yitabye Imana. Hari ibintu byinshi mwibukiraho. Ubu nari nahisemo kumwibukira ku buryo yasokozaga umusatsi ni kuriya yasaga neza neza nagerageje kwisanisha nawe ariko benshi babifashe nabi barantuka niyo mpamvu nahisemo kubigumana maze ifoto nyikura aho nari nayishyize.”
Kanda hano wumve indirimbo za G Bruce
Ku ruhande rwe rw’umuziki, G Bruce yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Indoro undora’ yakorewe muri Umoja records, aho atanga ubutumwa ku bantu mu gushishozo ku bantu runaka babagana babereka ko babishimiye.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO