RFL
Kigali

CECAFA-Barishyuza MINISPOC amadolari 1000 buri muhanzi, bamwe barateganya no kwerekeza mu nkiko

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/08/2014 13:24
7


Imyaka ibaye itatu abahanzi barimo Rafiki, Makonikoshwa, Senderi, Alpha Rwirangira, King James na Kitoko bakoze indirimbo ‘CECAFA KAGAME CUP’ babisambwe na minisiteri y’umuco na siporo ndetse buri muhanzi muri abo bose akaba yari yemerewe guhabwa amadorali y’amerika 1000 ni ukuvuga asaga ibihumbi 695 y’amanyarwanda(695,000Frw).



Gusa ngo n’ubwo akazi basabwaga bagakoze neza, ndetse iyi ndirimbo ikifashishwa cyane muri icyo gihe mu gikombe gihuza amakipe ya mbere muri kano karere cya CECAFA Kagame cup, no mu myaka yakurikiyeho kugeza n’ubu akaba ariyo irimo ikoreshwa mu kwamamaza iki gikombe kigarutse ku butaka bw’u Rwanda, bamwe muri aba bahanzi bagaragaje akababaro bafite ko kuba MINISPOC itarigeze yubahiriza ibyo bari bavuganye ndetse bakabifata nko gusuzugura umwuga wabo mu gihe nyamara ariyo yagakwiye kuba ibashyigikira mu bikorwa byabo.

a,la

S/Sgt Robert na Mako Nikoshwa ni bamwe mu bahanzi  bavuga ko bambuwe

Icyo bamwe muri aba bahanzi babohotse bakavuga akababaro batewe no kutishyurwa aya mafaranga, bahuriyeho ni ukuba basaba ko noneho mu gihe CECAFA Kagame cup igarutse mu Rwanda, ariwo mwanya wo kuba nabo batekerezwaho bakishyurwa amafaranga yabo hagahabwa agaciro akazi bakoze cyane ko n’ubu kakigaragaza bitaba ibyo nabo bakaba bagana inkiko bakarenganurwa.

Hari na bamwe muri aba bahanzi bavuga ko aya mafaranga yaba yarasohotse ariko ntabagereho bose ahubwo akaburirwa irengero mu buryo budasobanutse ariko nabyo bakaba basanga MINISPOC ariyo ikwiye kubibazwa.

hag

Rafiki yiteguye kugana inkiko akarenganurwa

Rafiki ni umwe muri aba bahanzi wagaragaje akababaro ke ndetse avuga ko yiteguye kujyana mu nkiko minisiteri y’umuco na siporo mu gihe yaba itagaragaje ubushake mu kubahiriza ibyo basezeranye. Ati “ Iyo ndirimbo iyo nyumvise buri gihe numva ko nasuzuguwe bikomeye ndetse umwuga wanjye w’ubuhanzi ukaba nta nicyo uvuze kuko abagakwiye kuwuha agaciro aribo badusuzugura. Njyewe birambabaza cyane ku buryo numva ngiye kugana n’inkiko!”

Akomeza agira ati “ Imaze gukoreshwa imyaka itatu, twayikoze mu gihe cya Joe byasabwe na ministere ihagarariwe na Kabaranga wari PS. N’ubu muri iyi minsi niyo irimo yifashishwa ku maradiyo yaba aya Leta nayigenga mukwamamaza Cecafa Kagame cup ariko twe ntibatwibuka”

Uretse Rafiki, mugenzi we St sgt Robert nawe avuga ko yagakwiye guhabwa agaciro nk’umuhanzi akishyurirwa akazi akora ku buhanzi dore ko ngo kuri we Atari ubwa mbere yambuwe na MINISPOC gusa ku bigendanye n’iyi ndirimbo uyu muhanzi we agaragaza ko hari amakuru afite y’uburyo yasohotse ariko akaribwa atabagezeho.

St sgt Robert ati “ Cash zarasohotse ziribwa na …(Yavuze amazina y’abagabo babiri ariko twe nk’igitangazamakuru twirinda kugira uwo dutunga agatoki) kandi indirimbo iracyakoreshwa. Ndabasaba kujya bibuka ko n’ubwo ndi umusirikare ndi n’umuhanzi nyarwanda ibyo kumpeza no kumbamo amadeni bakabireka,urugero naririmbye mu 2012 mu kwibohora Ndamburwa, ndirimba indirimbo ya Cecafa ndamurwa 1000 dollar ndirimba kabiri mu cyunamo abandi barishyurwa njye ashwi n’ibindi ntavuga.”

Mako Nikoshwa we kugeza ubu utaroroherwa n’indwara, mu magambo make ubwo twamubazaga kuby’iki kibazo yagize ati “ Iyo umuntu umukoresheje biba byiza ukamwishyura mu rwego rwo kubaha umwuga!”

laksm

Senderi arahamagarira bagenzi be guhagurukira rimwe bakamenya irengero ry'amafaranga yabo

Senderi nawe avuga ko bambuwe bakicecekera ariko akaba asaba bagenzi be guhagurukira rimwe bagaharanira agaciro n’uburenganzira bwabo bakishyurwa. Gusa uyu muhanzi nawe nta tandukana n’imvugo ya St sgt Robert aho nawe ahamya ko ayo mafaranga yariwe.

Ati “ Hashize imyaka icyo gihangano cyacu gikoreshwa ariko twarambuwe twari twemerewe amadolari 1000 ariko amakuru numvise ni uko ngo ayo mafaranga ashobora kuba yaratanzwe akaribwa. Twarambuwe turicecekera. Nasaba bagenzi banjye kujya gukurikirana iki kibazo icyo nsaba nibatwishyure kuko ni amafaranga aba yatanzwe n’umukuru wacu akagabanwa n’abantu bose bagira uruhare muri CECAFA rero nibatwishyure kuko indirimbo yacu irakoreshwa cyane.”

King James we avuga ko bisa nkaho ayo mafaranga yayibagiwe ku buryo kugeza ubu ntacyo bimubwiye gusa ngo ntarakurayo ikizere yizeye ko umunsi umwe azahamagarwa akishyurwa ayo mafaranga kuko yizera neza ko atakwamburwa n’uwo afata nk’umubyeyi we. Ati “ Njyewe ibyo ntacyo nshaka kubivugaho cyane, byaratinze ariko ndacyategereje nizeye.”

Gusa mugenzi wabo Massamba bakoranye iyi ndirimbo ari nawe wabahurije hamwe, we ibi bagenzi be bavuga abifata nk’amatiku akabasaba kujya kubaza MINISPOC na FERWAFA impamvu batishyuwe gusa we ngo ntabyo yitayeho.

Massamba ati “ Njyewe ibyo ntabyo nzi. Ntibagashake kuzana ibintu bijyanye n’amagambo, bagende babaze inzego za MINISPOC na FERWAFA basobanuze neza.”

kan

Aba bahanzi ngo bizeye ko Minisitiri Habineza Joseph azabijyamo bakishyurwa dore ko icyo kiraka banakibona ariwe wari muri iyi minisiteri

Ku ruhande rwa MINISPOC twagerageje kumva uko bafata iki kibazo, maze tuvugisha Edouard Kalisa umunyamabanga muri iyi minisiteri atungurwa no kumva icyo kibazo gihari kuko ngo ntacyo yari azi, avuga ko agiye kubikurikirana. Ati “ Ibyo bintu njyewe ntabyo nzi rwose. Nta kintu na gito mbiziho, ndaza kubaza bagenzi banjye,..”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Abo bahanzi nibishyurwe rwose ndumva bikabije
  • 9 years ago
    Oyaaaa, Joe naze rwose abishyere inoti zabo
  • 9 years ago
    Nonese ubwo batishyuwe na minisiteri ngo ibibahishe ubwo ni inde wundi wazabubaha! kandi nyamara ugasanga minisiteri yihutira guhagarika ibihangano byabo
  • turatsinze fabrice9 years ago
    so wht im thinkin about tht is this!all we are Rwandan and then we have to make love eachother so tell them to talk well again to administrators.
  • lol9 years ago
    hahahahaha wasanga masamba nawe ari mubayariye
  • Bilius nigga9 years ago
    umuntu nyene iyo yakoze aba agomba guhembwa,nibabahe izo cash kabsa barazikorey
  • dodos9 years ago
    mwibutse kubivuga kuko mubonye Joe? nawe yaragowe.





Inyarwanda BACKGROUND