RFL
Kigali

“Byakagombye kuba byaraganiriweho mbere, nibiba ngombwa ko haba ibisinyurwa bizasinyurwa”Minisitiri Habineza Joseph

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:31/10/2014 19:51
19


Nyuma y’uko mu igazeti ya leta hasohotse amabwiriza agena impinduka mu myandikire y’amwe mu magambo agize ururimi rw’ikinyarwanda bigateza impaka,Amb.Joseph Habineza, Ministiri w ‘umuco na siporo aratangaza ko byari bikwiye kuganirwaho mu buryo buhagije.



Kuri uyu wagatanu nibwo inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ifatanyije na ministeri y’umuco na siporo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku ngingo irebana n’ibyasohotse mu igazeti ya leta aho hatangajwe amabwiriza agenga impinduka kuri amwe mu magambo y’ikinyarwanda hagamijwe kwandika amagambo nk’uko avugwa, ibintu bitavuzweho rumwe n’abanyarwanda benshi hirya no hino.

joe

Ministiri Joe yifuje ko habaho ibiganiro kuri aya mabwiriza(photo:Umuseke)

Muri iki kiganiro, Dr.Niyomugabo Cyprien intebe y’inteko y’ururimi n’umuco(umukuru w’inteko y’ururimi n’umuco)ari nayo yashyizeho aya mabwiriza yavuze ko mbere y’uko aya mabwiriza ajyaho habanje kubaho ibiganiro byaguye hagati y’iyi nteko ndetse n’abanyarwanda b’ibyiciro byose(urubyiruko,abakuru,inzobere,….).Yongeyeho kandi ko bidatangaje kuba abantu baravuze byinshi kuri iri vugururwa.

Dr.Niyomugabo yagize ati : »Ni ibisanzwe ko ivugururwa ry’imyandikire rigira abo rihungabanya.Ahubwo byaba bitangaje bitabaye cyane cyane ku bantu bakuru.Ibyo byitwa gutsimbarara . »Yakomeje avuga ko ikibazo ari amagambo yandikwa mu buryo butandukanye ariko agasomwa kimwe.Aha yatanze urugero rw’ijambo « Icyerekezo ».Hatangajwe kandi ko amwe mu mazina bwite arebwa n’aya mabwiriza azakomeza kuguma uko yari ameze.

Niyomugabo

Dr.Niyomugabo ukuriye inteko nyarwanda y'umuco n'ururimi(Intebe y'inteko)

Nyuma y’ibisobanuro byinshi ku mpamvu zashingiweho hajyaho amabwiriza agenga impinduka mu magambo amwe y’ikinyarwanda, Ambasaderi Joseph Habineza Minisitiri w’umuco na siporo yishimiye uburyo abantu bagiye bagaragaza kutishimira aya mabwiriza ndetse avuga ko byari bikwiye ko habanza kubaho ibiganiro nyunguranabitekerezo mu buryo bwagutse.

Yagize ati : « Ibi bigaragaza ko mu Rwanda hari Demokarasi.Hagombaga gushakwa uburyo abantu babiganiraho ndetse byakagombye kuba byaraganiriweho mbere abantu bagatanga ibitekerezo abantu bakicara bakabyigaho ».

imyandikire

Imyandikire mishya yatangiye gukoreshwa ku mpapuro z'inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco

Minisitiri Habineza yakomeje avuga ko ni biba ngombwa ko hagira ingingo zisubirwamo muri aya mabwiriza ziza subirwamo.Yagize ati : « Ni biba ngombwa ko haba ibintu bisinyurwamo hano bizasinyurwa. »

Abantu bose batanze ibitekerezo muri iki kiganiro bagaragaje kutavuga rumwe kuri aya mabwiriza ndetse banatanga ibitekerezo bitandukanye ku buryo hagira ibihindurwa mu rurimi rw’ikinyarwandaaho kubigenza uko babigenje muri aya mabwiriza mashya.

Twabibutsa ko mu igazeti ya leta yasohotse muri uku kwezi hasohotse amabwiriza agenga impinduka y’imyandikire y’amwe mu magambo y’ikinyarwanda.

Ingero :

Kwandika imigemo(n)jyi, (n)jye,(n)cyi,n(cye),uyibangikanyije  na (n)gi,(n)ge, (n)ki, (n)ke  byarahindutse hakoreshwa gi,ge,ki,ke, bisanzwe bikoreshwa mu Kinyarwanda.Imbere y’izindi nyajwi zitari i na e nta gihinduka.

Ese wowe ni iki uvuga kuri izi mpinduka mu myandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda?

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gghd9 years ago
    Ntibikwiye habe nagato guhindura ikinyarwanda kuko nababishyizeho bari babanje kubitekerezaho bihagije Erega nubwo wenda wavuga ngo ntaterambere bari bafite gusa waha wirengaguje ko muri pilamide ibintu byinshi abazungu nagiye bavumbura bishushanyijemo two guta umuco ubwo ejo bundi bizaba nka English American tujyetwivugira za man,fuck man nihindi dufite ururimwi rwiza two kwiyandarika
  • Amen 9 years ago
    Ntibikiye kuko nababishyizeho mbere nambere bari babitekerejeho aho ubwo ikinyarwanda ntikizajyeraho kigahinduka nka English American ho bivugira za fuck nibindi bikojeje isoni nkibintubisazwe babitekerezo twokujaraja ubwo c amasaku yo yavuyeho cg murakoze
  • 9 years ago
    nonese baremeza ko ibyo bakoze buriya,aribintu koko?
  • munezero9 years ago
    Iyo nteko itujambirije ururimi nihite iseswa rwose kuko ndikubona urwanda ruri guta umuco rukarengera
  • aiima9 years ago
    baretse kudutobera ururimi koko ubwo no ukugirango bagire amazing akomeye NGO bakoze impinduka mururimi reach koko?
  • friend9 years ago
    Ese baravuga Ngo habayeho ibiganiro byaguye,byabaye ryari?byabereye he?ko mbona abanyarwanda twese aribyo tukibyumva kugeza ubwo bigeze mu igazeti ya leta nibura atari na draft!!!!!! None icyo gihe ibiganiro bibs abanyamakuru nibinyamakuru byose byari muri conge Ra kuburyo ntanumwe wabimenye? Nagahomamunywa rwose....mbere yo gufata ibyemezo bifite ingaruka kuri rubanda nyamwinshi mujye mubanza mutekereze neza munarebe ingaruka.....ese ubwo byatwaye leta amafr angana iki Ra?umva ko abasesagura umutungo wa leta bawishyura tuzaba tureba ahangaha....
  • asan9 years ago
    Icyo nicyo gifefeko bavugaga...Ubwose cyaba gitaniyege nikinyamurenge????
  • bifefeko9 years ago
    akumiro ni amavunga(nja) ibi byakozwe ni amakosa kd bikwiye gusubirwamo kuko si ugutsimbarara ahubwo ibi bifuzako dukoresha nuko bidashoboka nyine ni igifefeko.
  • Jado9 years ago
    Ariko sigusa njyirango iyonteko igizwe nabanyamurenge gusa kondeba batuvangiye nibayisese bareke kutwicira ururimi.
  • iCYinyarwanda9 years ago
    Ururimi ni umuco ntago ari Science. Abashinzwe kwimakaza umuco nibatabare.
  • eri9 years ago
    Niba baziko bakorera abaturage nibabanze barebe kobasi harinumuturage numwe wabyishimiye ibyo ntitubishaka niba iyonteko ntacyifite ikora nishake ibindi ikora ariko apana kudukinira mururimi uwazanye icyogitekerezo bamufunge
  • 9 years ago
    erega gahunda ari uguhindura ibintu byose byakozwe nizindi ngoma, kd mubyiciro byose!!!! ubuse bo ninihinduka nabyo bizahinduka???? jye mbona Rwanda ubabaje
  • Ndamukunda 9 years ago
    biteye agahinda numujinya bashake irindi zina bita icyo gifefeko cyabo bave kururimi rwacu ndabona arukurutobanga rwose ibi ntibishimishije nagato kdi ntibikwiye
  • gogo9 years ago
    ururimi ntabwo bakagombye kuruhindura kuko ababikoze bari bazi natwe twize igishinwa haboho guhindura ariko ntaguhindura umwimerere w ururimi ni ikosa kandi rigira ingaruka kubanyagihugu. no guta agaciro k umwimerere w ururimi
  • dizos9 years ago
    cyprien nawe koko twemeraga nkintararibonye!!ubwo c ibitabo byose wanditse uzabisubiramo ahaaaa!!!!
  • dizos9 years ago
    cyprien nawe koko twemeraga nkintararibonye!!ubwo c ibitabo byose wanditse uzabisubiramo ahaaaa!!!!
  • dizos9 years ago
    cyprien nawe koko twemeraga nkintararibonye!!ubwo c ibitabo byose wanditse uzabisubiramo ahaaaa!!!!
  • claires 9 years ago
    ariko buriya abadepite bamaze iki? ibyo babisigne badahari. birababaje kbs president wacu nadutabare ikinyarwanda cyacu kimeze neza rwose bigitoba
  • Bixente m vincent9 years ago
    Ko bizababimeze nkicyirundi aho situzakora nigihugu kimwe?





Inyarwanda BACKGROUND