RFL
Kigali

Amahirwe ku banyarwanda bifuza kwitabira Chinese New Year Gala Night Festival 2015

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/08/2014 15:06
1


Buri mwaka u Bushinwa butegura ibirori bidasanzwe ku rwego rw'igihugu byo kwizihiza umwaka mushya. Ibi bakanabijyanisha no gutegura iserukiramuco (Festival) ku ngingo zitandukanye z'ubuzima, rigahuza abantu baturutse ku migabane yose y'isi.



Kuri iyi nshuro rero, ubwo iki gihugu kizaba kinjira mu mwaka wa 2015 hateguwe nanone uwo muhango utagira uko usa, aho noneho, iserukiramuco kuri iyi ncuro rizahuriramo abantu babashije guhiga abandi mu mpande z'isi zitandukanye mu kugaragaza impano zitandukanye mu bijyanye, n'ubugeni, kuririmba, kwandika imivugo, kubyina n'ibindi.


Mu itegurwa ry'aya marushanwa, by'uwihariko ku mugabane w'Afurika hateguwe ikiswe CHINESE NEW YEAR GALA NIGHT STAR SEARCH IN AFRICA,naho ku ruhande rw'u Rwanda by’umwihariko hategurwa ikiswe ROAD TO BEIJING, byose akaba ari amarushanwa ashakisha abazabasha gutsindira ibihembo
bitandukanye harimo no kwitabira CHINESE GALA NEW YEAR FESTIVAL 2015.


ROAD TO BEIJING cyangwa se inzira igana Beijing iteguye gute mu Rwanda?

Mu Rwanda imitegurire y'ayo marushanwa iri gukorwa nateleviziyo ya Family TV ku bufatanye na StarTimes ndetse na CCTV Television y'u Bushinwa, aho ababyifuza biyandikishiriza ku cyicaro gikuru cya Family TV giherereye muri Centenary House, igorofa ya 3 guhera ubu kugeza ku itariki ya 3 Nzeri 2014.

bash

Family TV ihagaze muri icyo gikorwa ikazakoresha irushanwa rizajonjorerwamo abitwaye neza kurusha abandi binyuze mu matora azakorerwa live mu biganiro bitandukanye by'iyo Television. Nyuma yo guhembwa ku rwego rw'igihugu, amazina ya batatu bahize abandi ndetse n'amashusho (Video) yabo biyerekana azoherezwa mu gihugu cy'UBushinwa, guhiganishwa n'abazaba baturutse mu bindi bihugu by'Afurika maze ababashije guhiga abandi batumirwe mw'ijonjora karundura rizabera mu
gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi, hashakishwa abazitabira CHINESE GALA NEW YEAR FESTIVAL 2015 bahagarariye umugabane wa Afurika.


Nk’uko twabivuze harugu kwiyandikisha bikaba bikorwa guhera ubu kugeza ku wa kabiri tariki ya
3 Nzeri 2014, saa kumi n'imwe z'umugoroba. Hakaba kandi haranashyizweho umurongo wa telefone ku bakeneye ibindi bisobanuro, aho bahamagara kuri 5000 maze bagasobanurirwa uko Road to Beijing
iteguye.

Iyi nkuru tukaba tuyikesha ubuyobozi bwa Family TV

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • unknown9 years ago
    iyi tv c ko nabonye kugira izagaragara ari police nationale ayo marushanwa naramuka aciyeho twayabonagute ko noiwacu tuyumva itagaragara yagaragara nabwo amashusho nuburozi pe





Inyarwanda BACKGROUND