Umusore w’imyaka 19 usanzwe yiga umwuga wo gusudira yafashwe amaze gusambanya inkoko mugace kitwa Akule,umurwa mukuru wa leta yitwa Ondo muri Nigeriya.Uwo musore avuga ko yabonye byabaye nyamara ko atamenya uko byamugendekeye.
Umugore witwa Stella Akintola usanzwe ari nyiri iyo nkoko akaba kandi ari n’umuturanyi w’uwo musore ngo yumvise inkoko ziriko ziravuga cyane(gukokoza) hari n’iyivugira mu bwiherero hanyuma afata umugambi wo kujya kureba igituma zisakuza bigeze aho.
Uwo muhungu ngo yumvise ko hari umuntu ugiye kwinjira aho yari yihugikanye iyo nkoko mu bwiherero yahise asohoka abwira uwo mugore ko avuye mubwiherero kandi ko yaribwaga cyane mu gifu. Stella ngo yumvise atamwizeye hanyuma yinjira mu bwiherero maze asanga imwe mu nkoko ze iryamye hasi ariko yamaze gupfa ariko uwo muhungu ahakana ko atariwe wayishe kandi atigeze anayibona.
Mu gihe uwo mugore yari kumwe n’abaturanyi ngo barebe neza icyanba cyayishe, basanze uwo muhungu yayisambanije kugeza ipfuye. Aya makuru avuga ko butari bubaye ubwa mbere uwo muhungu akora ibisa nk’ibyo kuko ngo yari yirukanwe aho asanzwe avuka inyuma yaho amaze gusambanya ihene. Icyo gihe akaba yarahise ajya kuba ku muvandimwe we aho i Akule ari naho afatiwe muri ayo mahano n’ubundi.
Uyu mugabo we yisobanura rero akaba yahamije adashidikanya ko ari imyuka ituma akora bene aya mahano.Yagize ati“Nari ngiye kuryama hanyuma haza ijwi ntazi rintegeka kujya hanze ariko mubyukuri sinarinzi icyo ngiye gukora hanyuma nisanga maze gusambanya inkoko".
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeriya ntibivuga inkurikizi z’ubwo busambanyi.
Denise Iranzi
TANGA IGITECYEREZO