RFL
Kigali

Yafashwe asambanya inkoko avuga ko abitegekwa n'imyuka

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/08/2014 14:58
12


Umusore w’imyaka 19 usanzwe yiga umwuga wo gusudira yafashwe amaze gusambanya inkoko mugace kitwa Akule,umurwa mukuru wa leta yitwa Ondo muri Nigeriya.Uwo musore avuga ko yabonye byabaye nyamara ko atamenya uko byamugendekeye.



Umugore witwa Stella  Akintola usanzwe ari nyiri iyo nkoko akaba kandi ari n’umuturanyi w’uwo musore ngo yumvise inkoko ziriko ziravuga cyane(gukokoza) hari n’iyivugira mu bwiherero hanyuma afata umugambi wo kujya kureba igituma zisakuza bigeze aho.

Uwo muhungu ngo yumvise ko hari umuntu ugiye kwinjira aho yari yihugikanye iyo nkoko mu bwiherero yahise asohoka  abwira uwo mugore ko avuye mubwiherero  kandi ko yaribwaga cyane mu gifu. Stella ngo yumvise atamwizeye hanyuma yinjira mu bwiherero maze asanga imwe mu nkoko ze iryamye hasi ariko yamaze gupfa ariko uwo muhungu ahakana ko atariwe wayishe kandi atigeze anayibona.

c

Mu gihe uwo mugore yari kumwe n’abaturanyi ngo barebe neza icyanba cyayishe, basanze uwo muhungu yayisambanije kugeza ipfuye. Aya makuru avuga ko butari bubaye ubwa mbere uwo muhungu akora ibisa nk’ibyo kuko ngo yari yirukanwe aho asanzwe avuka inyuma yaho amaze gusambanya ihene. Icyo gihe akaba yarahise ajya  kuba ku muvandimwe we aho i Akule ari naho afatiwe muri ayo mahano n’ubundi.

Uyu mugabo we yisobanura rero akaba yahamije adashidikanya ko ari imyuka ituma akora bene aya mahano.Yagize ati“Nari ngiye kuryama hanyuma haza ijwi ntazi rintegeka kujya hanze  ariko mubyukuri sinarinzi icyo ngiye gukora hanyuma nisanga maze gusambanya inkoko".

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeriya ntibivuga inkurikizi z’ubwo busambanyi.   

Denise Iranzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mupenzi liliane9 years ago
    iyisi igiye kurangira ubwose ntibikabije
  • Sarah9 years ago
    Nukumusengera
  • 9 years ago
    yararangiye ahubwo ubuse dutegereje iki kindi?
  • 9 years ago
    Ntabwengeafitenukumusabirapeee!iyisiirashaje?
  • METHODE9 years ago
    uwomugabo aradushebeje tuuuu!!!!!
  • kubwimana9 years ago
    yewe birababaje
  • Wellars9 years ago
    Ntabwo byoroshye tu isi yagiye kabisa.
  • Ni Erike9 years ago
    Isiyarangiye Ni Amadayimoni
  • 9 years ago
    hanwe Bamusengere
  • mutabaruka matayo9 years ago
    ahhh uwomusore yakoze amahanobamuhane
  • 9 years ago
    Abo Ni Abazimu
  • kubwimana9 years ago
    uwo muntu bamupime mumutwe





Inyarwanda BACKGROUND