RFL
Kigali

Wi-Fi: Umwicanyi ukomeye cyane ku buzima bwacu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/06/2018 15:59
1


Muri iyi minsi ya none usanga Wi-Fi cyangwa se murandasi iri ahantu hose bitewe n’akamaro ifitiye ikiremwamuntu: mu ngo zacu, mu busitani buhurirwamo n’abantu benshi, aho abantu bategera imodoka, mu bigo bitandukanye ndetse no mu bitaro iba irimo.



Ibi bishatse kuvuga ko ifite akamaro gakomeye kuko ahantu henshi iba ikenewe kandi cyane kuko idufasha gushaka imibereho mu buzima bwacu bwa buri munsi, gusa nanone hamaze kuvumburwa izindi ngaruka mbi ziterwa no kuba dukikijwe na murandasi impande zose.

Muri iki gihe turi kugendana n’iterambere usanga abantu benshi biganjemo urubyiruko baratwawe na ryo ku buryo kugenda muri telephone zabo hatarimo connection usanga ari ikibazo gikomeye, ibi biterwa n’uko ahanini usanga kubera interineti yabaye umudugudu kuko umuntu ashobora kumenya amakuru y’isi yose kandi atavuye aho ari.

Cyera umuntu yifuzaga kumenya ubusobanuro bw’ijambo runaka akajya mu isomero kureba mu nkoranyamagambo, umuntu yashaka kureba filime akajya muri sinema (aho bazirebera) ariko uyu munsi wa none byose biri mu ntoki zacu bitewe na murandasi kuko ushobora kureba filime ushaka, gusoma ibitabo ushaka, kuganira n’inshuti zawe n’ibindi byinshi.

Nubwo akamaro kayo umuntu atakavuga ngo akarondore, ariko murandasi cyangwa se Wi-Fi ifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu uyikoresha.

Reka turebere hamwe bimwe mu bintu 6 bibi kandi byangiza umuntu bitewe na Wi-Fi cyngwa se murandasi

Yangiza imikurire y’abana: Amakuru dukesha ikigo Agence nationale de sécurité sanitaire de l’alimentation, de l’environnement et du travail, avuga ko internet yangiza abana kuko ama rayons y’ayo azwi nka champs électromagnétiques de radiofréquences yangiza ubwonko bw’abana baba bakikijwe nayo ndetse n’inyama z’umubiri zabo ntiziba zikomeye bitewe na internet.

Ituma umuntu adasinzira neza: Umuntu ukunda gukoresha internet mu buzima bwe cyane cyane abazifite no mu mazu yabo bibatera ingaruka nyinshi zirimo kudasinzira neza bitewe na za rayons cyangwa radiofrequences ziba muri internet.

Ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo gukora: Ndetse ikangiza ubwonko bw’uyikoresha cyane bitewe na za champs électromagnétiques de radiofréquences twavuze haruguru.

Yangiza ikorwa ry’intangangabo: Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na kaminuza ya Zanjan muri Iran buvuga ko za champs électromagnétiques de radiofréquences zigira uruhare mu igabanuka ry’ikorwa ry’intangangabo.

Itera zimwe mu ndwara zifata umutima ndetse na kanseri: Bitewe na za ngaruka twavuze haruguru, ngo murandasi ishobora gutuma umuntu arwara zimwe mu ndwara zifata umutima na kanseri nk'uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS mu mwaka wa 2001 bwabigaragaje.

Ese ni iki wakora ngo wirinde izi ngaruka?

Mu rwego rwo kuzirinda ukwiye gukora ibi bikurikira: Ntugashyire umugozi wa murandasi mu cyumba cyawe. inde gushyira telephone yawe mu mufuka mu gihe uziko murandasi ifunguye

Niba utwite ntukegereze telephone yawe ku nda

Funga ibintu byose bijyanye na murandasi mbere yuko uryama

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mosesly 5 years ago
    aahhh.......nta kintu kitagira negatif





Inyarwanda BACKGROUND