RFL
Kigali

Waruziko Virus ya Ebola ifite ubushobozi bwo kumara imyaka ibiri mu ntanga z’umugabo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/07/2018 15:11
1


Abashakashatsi b’abanyamerika baherutse kuvumbura ko bitewe na proteine ziganye mu mubiri w’umugabo, zifite ubushobozi bwo gutuma virus ya Ebola igeze mu ntanga ngabo ishobora kubamo mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’igice.



Nyuma y’ubu bushakashatsi kandi byaje kugaragara ko mu mwaka wa 1976, mu gihugu cya Soudan ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byagaragaye ko iyi virusi ifite ubushobozi bwo kuramba igihe kingana gutyo mu ntanga z’umugabo.

Bimwe mu bimenyetso bya mbere biranga iyi virus harimo guhinda umuriro ukabije ku cyigero cya 38%, gucika intege mu ngingo, kuribwa umutwe n’ibindi. Abahanga bavuga kandi ko iyi virus yandurira mu maraso ndetse no mu yandi matembabuzi avuye mu muntu uyirwaye.

Muri uyu mwaka wa 2018, virusa ya Ebola yari yongeye kugaragara ndetse ikaza umurego mu mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi aho byagaragaye ko abayirwaye bagera kuri 52 nahi abishwe nayo bakaba bagera kuri 22 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abashakashatsi muri kaminuza ya Pennsylvania muri Etats-Unis ni bwo bavumbuye ibintu biteye ubwoba kuri iyi virus ari byo kuba ifite ubushobozi bwo kumara imyaka irenga ibiri mu ntanga z’umugabo. Impamvu yabyo rero, ngo ni uko muri izi ntanga habamo intungamubiri zifasha iyi virus kubaho neza bityo zikaramba mu ntanga.

Aba bashakashatsi kandi bavuga ko nyuma yo gusanga intanga ngabo zifite ubushobozi bwo kumarna na virus ya Ebola imyaka ibiri n’igice, hari kurebwa niba iyi virus itashobora kumara ikindi gihe ntanga z’umugore.

Src: Topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamali5 years ago
    Ni kirimbuzi





Inyarwanda BACKGROUND