RFL
Kigali

WARI UZI KO: Kwambara indorerwamo (Lunettes) bidakiza amaso?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/09/2017 14:58
0


Benshi mu banyarwanda bamenyereye ko bitewe n’uburwayi bw’amaso umuntu aba afite, hari igihe muganga akwandikira indorerwamo ukibwira ko ari wo muti uzagukiza amaso ariko burya ngo siko biri.



Dr.Joseph NZABAMWITA, inzobere mu kuvura indwara z’amaso avuga ko ubusanzwe iyo umuntu atarebaga neza akambara indorerwamo z’amaso abasha kureba neza, mu byukuri ngo ziba zimufashije kureba neza ariko burya ngo amaso ye aba akiri ya yandi kuko iyo atazambaye akomeza kureba nabi kuko nyine ntazo yambaye.

Dr.Joseph Nzabamwita avuga kandi ko ariho abarwayi bakunze kwibeshya bakibwira ko nibazambara umwaka umwe cyangwa ibiri bazahita bakira noneho bakazireka, ariko ngo ntabwo ari byo kuko burya uretse kuba indorerwamo zifasha umuntu kureba neza ariko ntacyo zihindura ku maso y’umurwayi kuko n’iyo wazambara imyaka icumi yose n’ubundi amaso yawe ntacyo azaba yahindutseho azaba akiri yayandi.

Kuki umuntu yambara indorerwamo hashira igihe akazireka?

Dr.Joseph Nzabamwita akomeza avuga ko ubusanzwe hari igihe umuntu yambara indorerwamo kuko igihe arimo kimusaba kureba neza ariko mu byukuri atazikunda, aha twavuga nk’abanyeshuri baba batabasha kureba neza ku kibaho, abakunda gukoresha mudasobwa mu kazi kabo ka buri munsi, icyo gihe umuntu umeze atyo azambara indorerwamo kuko ashaka kureba ku kibaho cyangwa kureba muri mudasobwa ariko narangiza kwiga cyangwa gukoresha mudasobwa azazivanamo kuko atazikunda ariko ntibiba bivuze ko yakize.

Hari n’abandi baba barwaye amaso ariko adakabije bagahabwa indorerwamo ariko zifite akantu gato cyane zihindura ku maso, abo rero kuko baba bareba neza n’ubundi, bashobora kureka kwambara za ndorerwamo kuko nta kintu kinini zibafasha. Hakaba n’umuntu uhindura umurimo yakoraga, urugero niba yakoraga akazi kamusaba gusoma cyane akakareka, azahitamo kureka indorerwamo ariko ntibiba bivuze ko amaso ye yakize.

Muri make rero twavuga ko kwambara indorerwamo ntacyo bikiza amaso ahubwo bifasha amaso kubona neza nkuko kutazambara ntacyo byica ku maso kuko n’ubundi umuntu agumya kumera nkuko yari ameze, bishatse kuvuga ngo niba ufite indorerwamo z’amaso ujye uzambara mu gihe wumva uzikeneye kuko ntago zikiza amaso ahubwo ziyafasha kureba neza, niba udakeneye kureba neza zikuremo ntacyo biri bwice mu maso yawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND