Mu gihe bamwe mu bagabo cyangwa se abantu b’igitsinagabo bashishikazwa no guca inzara zabo mu gihe zakuze, ku gitsina gore si ko bimeze kuko bo bashishikazwa no kuzitereka ndetse bakazisiga amarangi atandukanye mu rwego rwo kuziha ubwiza zitari zisanganywe
Abahanga mu by’ubuzima rero bagaragaza ko kuzisiga amaranii atari byiza kuko ziri muri bimwe mu bintu bitwereka uko ubuzima bwacu buhagaze.
Dore bumwe mu buryo inzara zishobora kukumenyesha bimwe mu bihe by’ubuzima urimo
Kugira inzara z’umuhondo
Niba ufite inzara z’umuhondo bishatse kugaragaza ko umubiri wawe wamaze guhaga amarangi atandukanye usiga ku nzara, bigaragaza kandi ko unywa itabi ku kigero cyo hejuru cyane cyangwa se hai imiti ufata itaguye neza umubiri wawe.
Inzara z’umuhondo kandi zigaragaza ko urwaye zimwe mu ndwara nka diabete, ibihaha n’izindi, mu gihe ubona ko inzara zawe zahindutse umuhondo ni byiza kwihutra kujya kwa muganga kugirango harebwe imwe mu mpamvu yaba ibitera.
Inzara zivunika ubusa
Niba inzara zawe zikunda kuvunagurika bya hato na hato, biba bishatse kuvuga ko umubiri wawe ubura ubutare (fer), ndetse na vitamin B, iyo bimeze bityo rero ni ngombwa kwihata bimwe mu biribwa bikungahaye ku butare no kuri vitamin B birimo ibishyimbo, beterave, caroti, umuceri n’ibindi nk’ibyo.
Inzara zigaragara nk’izanduye kandi zitanduye
Iyo ufite inzara zimeze gutyo biba bishatse kuvuga ko ufite ibibazo by’ihungabana rikabije cyangwa se zimwe mu ndwara zibasira umutima, ni byiza rero kujya kwa muganga ukabaza ikibazo ufite kuko inzara zawe zamaze kubikwereka.
Kugira imirongo igaragara cyane mu nzara
Niba ujya ubona umurongo umwe cyangwa se myinshi igaragara cyane mu nzara zawe, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga kuko bigaragaza ko ugiye kurwara kanseri y’uruhu iteza n’ubundi burwayi butandukanye mu mubiri w’umuntu.
Kugira inzara zijya zifite amabara y’umweru mu imbere
Nubona amabara y’umweru mu nzara zawe, bizakwereka ko ubura proteins mu mubiri, bisaba ko wihata cyane ibyo kurya birimo amavuta abobeza inzara, nubikora iminsi mike ukabona nta gihinduka ihutire kugana muganga umubwire uko bimeze agufashe.
Src: amelioretasante.com
TANGA IGITECYEREZO