RFL
Kigali

Wari uzi ko inzara zawe zishobora kukumenyesha bimwe mu bihe by’ubuzima urimo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/05/2018 14:59
2


Mu gihe bamwe mu bagabo cyangwa se abantu b’igitsinagabo bashishikazwa no guca inzara zabo mu gihe zakuze, ku gitsina gore si ko bimeze kuko bo bashishikazwa no kuzitereka ndetse bakazisiga amarangi atandukanye mu rwego rwo kuziha ubwiza zitari zisanganywe



Abahanga mu by’ubuzima rero bagaragaza ko kuzisiga amaranii atari byiza kuko ziri muri bimwe mu bintu bitwereka uko ubuzima bwacu buhagaze.

Dore bumwe mu buryo inzara zishobora kukumenyesha bimwe mu bihe by’ubuzima urimo

Kugira inzara z’umuhondo

Niba ufite inzara z’umuhondo bishatse kugaragaza ko umubiri wawe wamaze guhaga amarangi atandukanye usiga ku nzara, bigaragaza kandi ko unywa itabi ku kigero cyo hejuru cyane cyangwa se hai imiti ufata itaguye neza umubiri wawe.

Inzara z’umuhondo kandi zigaragaza ko urwaye zimwe mu ndwara nka diabete, ibihaha n’izindi, mu gihe ubona ko inzara zawe zahindutse umuhondo ni byiza kwihutra kujya kwa muganga kugirango harebwe imwe mu mpamvu yaba ibitera.

Inzara zivunika ubusa

Niba inzara zawe zikunda kuvunagurika bya hato na hato, biba bishatse kuvuga ko umubiri wawe ubura ubutare (fer), ndetse na vitamin B, iyo bimeze bityo rero ni ngombwa kwihata bimwe mu biribwa bikungahaye ku butare no kuri vitamin B birimo ibishyimbo, beterave, caroti, umuceri n’ibindi nk’ibyo.

Inzara zigaragara nk’izanduye kandi zitanduye

Iyo ufite inzara zimeze gutyo biba bishatse kuvuga ko ufite ibibazo by’ihungabana rikabije cyangwa se zimwe mu ndwara zibasira umutima, ni byiza rero kujya kwa muganga ukabaza ikibazo ufite kuko inzara zawe zamaze kubikwereka.

Kugira imirongo igaragara cyane mu nzara

Niba ujya ubona umurongo umwe cyangwa se myinshi igaragara cyane mu nzara zawe, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga kuko bigaragaza ko ugiye kurwara kanseri y’uruhu iteza n’ubundi burwayi butandukanye mu mubiri w’umuntu.

Kugira inzara zijya zifite amabara y’umweru mu imbere

Nubona amabara y’umweru mu nzara zawe, bizakwereka ko ubura proteins mu mubiri, bisaba ko wihata cyane ibyo kurya birimo amavuta abobeza inzara, nubikora iminsi mike ukabona nta gihinduka ihutire kugana muganga umubwire uko bimeze agufashe.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • X 5 years ago
    Ndabaza igisobanuro cy 'inzara zifite uruziga rwera aho zitereye cyane ibikumwe bimeze neza ahakurikiyeho ari inzara zitukura zirimo amaraso ntakibazo
  • 5 years ago
    Sinifuza kwivuga no gutanga umwirondoro wanjye Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND