RFL
Kigali

Wari uzi ko gusiga Vernis ku nzara bishobora kukugiraho ingaruka mbi ?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/12/2017 16:12
0


Muri rusange abantu batandukanye ariko cyane cyane ab’igitsina gore bakunda kwirimbisha mu buryo butandukanye ariko aha turibanda cyane ku marangi bakunda gusiga ku nzara azwi ku izina rya vernis.



Burya ngo aya marangi atandukanye abagore n’abakobwa bakunda gusiga ku nzara agira ingaruka ku buzima bwabo n'ubwo benshi batari babizi. Ni ibintu byakuwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abantu bo muri Duke University aho basanze muri aya marangi habamo uburozi buzwi nka Tripheny Phosphate bufite ubushobozi bwo kwinjira mu mubiri w’umuntu bukangiza imwe mu misemburo iwugize.

Ubu burozi bushyirwa muri za vernis mu rwego rwo kugira ngo ifate cyane kandi izabashe kuramba ku nzara igihe kirekire. Iyo ubu burozi bumaze kwinjira mu mubiri w’umuntu rero bituma habaho kwivumbagatanya kwaho bikaba byateza bimwe mu bibazo birimo umubyibuho ukabije ndetse n’ibibazo byo mu bwonko.

Byari byiza gusiga amarangi ku nzara ariko na none ni byiza kurushaho kubireka kugirango hirindwe ingaruka zishobora guterwa no kuyasiga ku nzara

Src:Medecinenet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND