RFL
Kigali

WARI UZI KO: Umuntu urwaye indwara ya Sadisme ashimishwa no kubona mugenzi we ababaye ku buryo bukabije

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2017 15:15
0


Nkuko dukunze kubasobanurira indwara zinyuranye, uyu munsi tugiye kubasobanurira indwara ya ‘Sadisme’ aho uyirwaye ashimishwa no kubona mugenzi we ababaye ku buryo bukabije akaba ari byo bimuha amahoro n’umutekano ariko nabyo by’akanya gato.



Mu buzima bwa buri munsi usanga abantu batari bacye bashishikazwa no kumva byacitse haba mu bitangazamakuru cyangwa n’ahandi, ugasanga amakuru asanzwe ntacyo ababwiye kubera ko nta nkuru ibabaje yatangajwe, bigatuma benshi bibwira ko buri wese afite sadisme kuko yaba umwana cyangwa umuntu mukuru wumvise karabaye ahita ashishikazwa no kumenya imvo n’imvano by’iyo nkuru ibabaje.

Indwara ya sadisme yo siko iteye kuko abahanga batandukanye mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko ari inenge umuntu agira igatuma yitakariza icyizere akaba atakibashije gushimishwa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose keretse kubona mugenzi we ababaye ku buryo bukabije akaba ari byo bimuha amahoro n’umutekano ariko nabyo by’akanya gato.

Muri macye abahanga mu by’ubuzima bavuga ko sadism ari ibyishimo umuntu  akura mu mubabaro w’abandi bantu bagenzi be yaba akoresheje ibikorwa bibi cyangwa amagambo mabi akomeretsa abandi. Mu byukuri impuguke ku bijyanye n’imitekerereze y’abantu zivuga ko buri wese avukana akanenge ko gukunda byacitse ariko iyi kamere ngo igenda ikura bitewe n’ibyo umuntu yanyuzemo, ibyo yakorewe, aho yakuriye n’uko yarezwe, iyo yababaye akiri muto rero ngo iyi kamere irakura ku buryo usanga umuntu yaratakaje ubumuntu akajya ashaka ahantu hashobora kuba hari agahinda nk’aho bapfushije umuntu, ahabereye impanuka kugirango ashimishwe no kubona abababaye gusa.

Mu gitabo que sais je? cyanditswe n’impuguke Gerard Bonnet gikubiyemo imwe mu myitwarire y’abasadique( abantu bashimishwa no kubona abandi bababaye) harimo ko hari ubwo icyo twakwita iyi ndwara ifata indi ntera ku buryo uyifite ari umugabo akandamiza umugore we mu gihe cyo gutera akabariro icyo gikorwa kikaba umugore akubitwa kugeza igihe umubabaro w’umugore ushimishije umugabo ku rwego rwo hejuru noneho umugabo akabona kugera ku byishimo bye bya nyuma bitewe n’umubabaro yateye umugore we.

Nkuko tubikesha urubuga Psychologies mu bindi bimenyetso biranga umuntu ufite iki kibazo harimo kubuza umugore uburenganzira bwo gukora, gusohoka mu rugo, gusura abantu n’ibindi. Kwambura abana ibikinisho bakababara noneho we akaba abonye ibyishimo bye. Ubugizi bwa nabi butandukanye umuntu abona akibwira ko ari ibisanzwe nyamara uwo abibonanye yararembye ku buryo bukomeye.

Gerard Bonnet, avuga ko iyi ndwara bitoroshye kuyivura ariko ngo n’iyo bikunze biba byabanje gufata intera ndende kuko bisaba kwihanganira umuntu uyifite ukagerageza kumuba hafi ukamenya icyamuteye kugira iyo myitwarire ibabaza abantu bagenzi be.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND