RFL
Kigali

Waba uzi Umuti uvura ikibibi?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/12/2018 15:14
5


Ikibibi ni indwara ikomeye yibasira uruhu rukirabura cyane, iterwa cyane n’imirasire y’izuba ariko igishimishije ni uko hari imiti karemano ishobora kubivura.



Ese ubundi Ikibibi ni iki?

ikibibi ni ukwiyongera kw’iibara ry’uruhu ku gace runaka bitewe no kwiyongera k’umusemburo wa mélanine kuri ako gace aribyo abahanga bita hyperpigmentation, Ikibibi giterwa ahanini n’ubukana bw’imirasire y’izuba mibi (UV) ku gace runaka k’umubiri, ibiheri byo ku ruhu, ibishishi, inkovu, imiti imwe n’imwe, kwivumbagatanya nk’imisemburo no gusaza k’uruhu

Niba ikibibi cyanze kwikiza bakakubwira ko ntakundi uretse kuzaca mu cyuma, humura hari amavuta karemano ashobora kukuvura usibye ko atari abonetse yose. Amavuta yose y’uruhu akoreshwa nijoro kugirango wirinde guhura n’imirasire y’izuba yangiza uruhu bitewe n’ubwoko runana bw’imiti cyangwa amavuta.

Umutobe w’indimu ufite ubushobozi karemano buhambaye bwo kuvura amabara ku ruhu, bityo ni byiza cyane gukoresha amavuta yo kwisiga arimo indimu , kuko ibamo umuti wa limonene ukomeye cyane mu kurwanya ikibibi , ubundi ugasiga ahari ikibibi hose.

Uretse amavuta arimo indimu rero ushobora no gukoresha amavuta arimo leveche ni igihingwa gikura cyane kiba kirekire gikoreshwa nk’indyoshyandyo, gikunganhaye ku binyabutabire bya phtalides bifite ubushobozi bwo gukesha uruhu, Ufata igitonyanga cy’amavuta akoze muri livèche ukavanga n’amavuta yo mu bimera ugasiga ahari ikibibi.

Ikindi gishobora kuvura ikibibi abahanga bavuga, ni Amavuta y’amadahano ya Lys  aboneka mu mushongi ukamurwa mu ndabo za Lys iyo uvanze n’amavuta yo mu bimera aya madahano ya Lys afite ubushobozi bwo gukesha amabara y’umukara afata k’uruhu ndetse no kuvura inkovu kuko afasha mu gutuma uruhu rusa  rwose kandi akoreshwa ku kurinda amabara ku ruhu. Ushobora kuyakoresha yonyine cyangwa ukayavanga n’andi mavuta yo kwisiga

Src: doctricimo.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shyaka callixte5 years ago
    Murahoneza ngewe ikibibi cyafashe kumboni yijisho bigiye gutuma nahuma ubwo cyo cyavurwa bigakunda murakoze.
  • Nuriath ikirezi2 years ago
    Nisig amavut atukuz none ndabon ndikuzan ikibibi ese nabigenz gut kikagend ntarinz ndek kwitukuz
  • Ni ishimwe samweli 2 years ago
    Nge ikibibi cyafashe kurutugu Kandi kigenda gikura ese cyazakira
  • Mee1 year ago
    Njye ndashaka gusobanuza ese ikibibi kidasa nkumukara cyavukanwe kd kiri mu maso cyakira cg ntabwo bishoboka mwansibanurira
  • iradukunda emmanuel1 year ago
    murahoneza ngewe mfite ikibibi kurutugu kandi uko bwije nuko bukeye niko gikur. nonx cyazacyira?





Inyarwanda BACKGROUND