Ikibibi ni indwara ikomeye yibasira uruhu rukirabura cyane, iterwa cyane n’imirasire y’izuba ariko igishimishije ni uko hari imiti karemano ishobora kubivura.
Ese ubundi Ikibibi ni iki?
ikibibi ni ukwiyongera kw’iibara ry’uruhu ku gace runaka bitewe no kwiyongera k’umusemburo wa mélanine kuri ako gace aribyo abahanga bita hyperpigmentation, Ikibibi giterwa ahanini n’ubukana bw’imirasire y’izuba mibi (UV) ku gace runaka k’umubiri, ibiheri byo ku ruhu, ibishishi, inkovu, imiti imwe n’imwe, kwivumbagatanya nk’imisemburo no gusaza k’uruhu
Niba ikibibi cyanze kwikiza bakakubwira ko ntakundi uretse kuzaca mu cyuma, humura hari amavuta karemano ashobora kukuvura usibye ko atari abonetse yose. Amavuta yose y’uruhu akoreshwa nijoro kugirango wirinde guhura n’imirasire y’izuba yangiza uruhu bitewe n’ubwoko runana bw’imiti cyangwa amavuta.
Umutobe w’indimu ufite ubushobozi karemano buhambaye bwo kuvura amabara ku ruhu, bityo ni byiza cyane gukoresha amavuta yo kwisiga arimo indimu , kuko ibamo umuti wa limonene ukomeye cyane mu kurwanya ikibibi , ubundi ugasiga ahari ikibibi hose.
Uretse amavuta arimo indimu rero ushobora no gukoresha amavuta arimo leveche ni igihingwa gikura cyane kiba kirekire gikoreshwa nk’indyoshyandyo, gikunganhaye ku binyabutabire bya phtalides bifite ubushobozi bwo gukesha uruhu, Ufata igitonyanga cy’amavuta akoze muri livèche ukavanga n’amavuta yo mu bimera ugasiga ahari ikibibi.
Ikindi gishobora kuvura ikibibi abahanga bavuga, ni Amavuta y’amadahano ya Lys aboneka mu mushongi ukamurwa mu ndabo za Lys iyo uvanze n’amavuta yo mu bimera aya madahano ya Lys afite ubushobozi bwo gukesha amabara y’umukara afata k’uruhu ndetse no kuvura inkovu kuko afasha mu gutuma uruhu rusa rwose kandi akoreshwa ku kurinda amabara ku ruhu. Ushobora kuyakoresha yonyine cyangwa ukayavanga n’andi mavuta yo kwisiga
Src: doctricimo.com
TANGA IGITECYEREZO