Ubusanzwe ijambo No sugar added cyangwa se rigenzi ryaryo sugar free uzakunda kuyabon kuri bimwe mu biribwa ndetse n’ibinyobwa dukunda gufata ariko ntasobanura kimwe.
No sugar added bishatse kuvuga ko muri ibyo biribwa cyangwa ibinyobwa nta sukari yongewemo nko mu buki, mu bisheke n’ibindi nk’ibyo, mu gihe sugar free bivuze ko ikiribwa cyangwa ikinyobwa kirimo isukari iri munsi ya 0.5g muri 100g. Aha haba havugwa n’amasukari mwimerere aboneka mu biribwa ndetse na za sukari zikorwa mu nganda. Icyakora ushobora kumvamo akaryohe kubera ibyongera uburyohe bitari isukari biba byashyizwemo (artificial sweeteners).
Wakwibaza uti ese ko hari bimwe mu byo usanga byanditseho no sugar added ariko wabinywa cyangwa wabirya ukumvamo uburyohe?
Kuba nta sukari yongewemo (no sugar added) cyangwa se nta sukari irimo (sugar free) ntibivuze niba nta byongera uburyohe (artificial sweeteners) birimo, Niba ikiribwa cyangwa ikinyobwa wumvisemo uburyohe kandi wabwiwe ko nta sukari irimo cyangwa yongewemo birashoboka ko haba hongewemo ibyongera uburyohe.
Nk'uko twagiye tubivuga kenshi ko isukari atari nziza ku buzima bw’umuntu bitewe n’uko iwangiza ku buryo bukomeye, ni byiza kubanza kureba ku kinyobwa cyangwa ikiribwa mbere y'uko ugifata, ubanze ugenzura ko kirimo isukari cyangwa se nta yirimo bizagufasha kubaka umubiri wawe neza.
Src: healthyeating.sfgate.com
TANGA IGITECYEREZO