RFL
Kigali

Waba uzi uburyo bwiza bwo gufasha impyiko zawe gukora neza?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/05/2018 13:59
1


Impyiko ni zimwe mu ngingo ziherere mu gice cyo hasi cy’umugongo, akazi kazo gakomeye mu mubiri w’umuntu ni ukuyungurura amaraso no kuvana imyanda mu mubiri, imwe muri iyo myanda twavuga ni nk’iterwa no kuba umuntu akunda kunywa itabi, inzoga, ibiribwa bidahiye cyangwa se imwe mu miti yo kwa muganga.



Gusa nanone birashoboka cyane gusukura imyiko ukoresheje bimwe mu byo twifashisha mu rugo bidahenze kubibona kandi impyiko zikongera zigakora neza.

Ese ni iki cyakwereka ko impyiko zawe zidakora neza canga se zamaze kwangirika bikomeye?

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zifite ibibazo harimo:

Umunaniro uhoraho: Iyo impyiko zidakora neza umuntu aba yumva afite umunaniro uhoraho kabone n’iyo yaba nta kintu gikomeye yakoze, ibyo rero bizakwereka ko umubiri wawe ukora cyane kugira ngo ubashe kurwanya ibiwunaniza.

Kwiyongera kw’ibiro: Umuntu ufite ikibazo cy’impyiko uzamubwirwa n’uko akora uko ashoboye ngo yirinde umubyibuho ukabije ndetse agakora imyitozo ngororangingo ihagije ariko akanga akagumana wa mubyibuho udasanzwe, ibyo rero bizakwereka ko ufite ikibazo cy’impyiko.

Impumuro mbi mu kanwa: Burya na yo ishobora kuba ikimenyetso kikwereka ko urwaye impyiko ndetse n’umwijima wawe ukaba udakora neza, mu gihe ukora uko ushoboye ngo usukure mu kanwa kawe ariko ukanga ukagaragaza impumuro itari nziza mu kanwa, ibi ngo biba biterwa n’uko igogora riba ritabashije kugenda neza.

Kubabara mu ngingo bya hato na hato: Niba ukomeza kumva ububabare mu nyama z’umubiri wawe bigaragaza ko imyanda yiganje mu mubiri wawe no mu ngingo, ibyo rero byakugaragariza ko impyiko zawe zitameze neza na gato.

Kugugarara: Iki nacyo ni kimwe mu bimenyetso bikubwira ko impyiko zawe zitameze neza, kuko burya umuntu ananirwa kwituma kuko aba afite imyanda myinshi mu mubiri bigatum impyiko zidakora neza bityo zikarwara.

Dore bimwe mu byo wakora bikagabanya imyanda mu mubiri wawe ndetse n’impyiko zikongera gukora neza

Ikintu cya mbere abahanga bagaragaza ni ugukora imyitozo ngororangingo no kunywa amazi menshi kuko bifasha imyiko kuyungurura imyanda Ibindi bintu ushobora kwifashisha mu gutunganya impyiko harimo: Ikirahure cy’umutobe w’inkeri, ibiyiko 2 by’umutobe w’indimu, ikiyiko kimwe cy’ifu ya tangawizi, uko bikoreshwa rero ni ukubivanga byose ukabitereka ahantu mu minoya 30, ubundi ukabiyungurura neza, ukavanamo umutobe uzajya ukora buri munsi ukwunywa. Gusa mbere yo kunywa uyu mutobe ni byiza kubanza kuganira na uganga wawe kugirango umenye aho impyiko zawe zigeze zitaba zarangiritse ku buryo nta garuriro.

Src: Topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • er5 years ago
    Abantu benshi bazahajwe n'impyiko haba izifata ziturutse imbere cg inyuma knd birakira kuko hari inyunganiramirire zivura impyiko ugakira neza yitwa Golden Six ubaye uyikeneye wabariza kuri 0781529672 cg 0726341414 ziri no kuri watsaapp





Inyarwanda BACKGROUND