RFL
Kigali

VENDREDI MECHANT: Ese koko iyo umunsi wo kuwa 5 uhuriranye na tariki 13 uba ari umunsi w'umwaku?-BYINSHI KURI IYI MYIZERERE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/01/2017 13:59
0


Uyu munsi turi tariki ya 13 Mutarama 2017. Ushobora kuba wibajije impamvu dutangiye tuvuga itariki y’uyu munsi. Igisubizo nta kindi ni uko iyo tariki ya 13 ihuriranye n’umunsi wo kuwa Gatanu, ukaba ari umunsi benshi ku isi bavuga ko ari umunsi mubi w’umwaku (Black Friday mu cyongereza cyangwa se Vendredi mechant mu gifaransa).



Iyi ni imyemerere cyane cyane iranga abanyaburayi, aho ivuga ko iyo iyi tariki ihuye n’uyu munsi wo kuwa gatanu haba ibintu bibi bidasobanutse cyangwa se ukaba umunsi w’imyaku. Si ubwa mbere Inyarwanda.com tuvuga ku munsi nk'uyu kuko mu myaka itandukanye twabigarutseho.

Ese iyi myemerere yaba yaravuye he?

Ubundi iyi myemerere biragoye kumenya neza aho yavuye. Ariko hari imyemerere imwe n’imwe y’abantu igerageza kubisobanura. Iyi myemerere yatangiye ubwo hari ku wa 5 tariki ya 13 Ukwakira 1307. Icyo gihe hariho itsinda ryitwaga Aba Tempuliye (Templier cyangwa Templers), maze kuri iyo tariki nyine nibwo umunye Philippe IV bitaga Le Bel yatangaga itegeko ryo guhagarika Aba "Templiers" bose bashinjwa ubupagani n’ibindi byaha byari biremereye icyo gihe.

Ibyo byaha baje kubyemera ariko ari uko babanje gukorerwa iyicarubozo. Umukuru wabo "Jacques de Molay" we yaje gukatirwa igihano cyo gutwikwa maze atarapfa aza kuvuma abami bose b’u Bufaransa ndetse n’u Bufaransa bwose muri rusange. Ubwo guhera ubwo bavuga ko uwo munsi wo kuwa 5 uhuriranye n’itariki ya 13 ari umunsi w’imyaku.

Mu mazu menshi maremare y'iburengerazuba nta etage ya 13 ibamo

Ubundi umubare 13 ni umubare wanzwe cyane mu bihugu by’i Burayi bitewe n’ibintu byinshi ariko muri byo:

-Hari nko kuba na Bibiliya iwufata nk’umubare mubi; nko mu gihe Yezu/Yesu yasangiraga n’intumwa bwa nyuma, zari intumwa 12 na Yezu/Yesu wa 13. Kuko bari 13 rero umwe nibwo yabavuyemo maze akajya kugambanira Yezu/Yesu baramwica. Aha byatumye i Burayi batinya gutumira abantu 13 ku meza.

-Nyuma y’intambara yarangiye abaturage b’abajereme n’abanorudike (peuple Nordique et Germanique) bahinduwe abakirisitu, ikigirwamana kazi cyabo cy’uburumbuke n’urukundo "Frigga" cyaraciwe mu gihugu. Maze havugwako buri wa gatanu Frigga gihura n’abapfumukazi 11 hamwe na shitani ngo bige ku kuntu bagirira nabi abari ku isi ubwo bakaba 13.

-Mu gitabo cy’ibyahishuwe mu mutwe 13, ku murongo wa nyuma ariwo wa 18 niho hagaragaramo umubare 666 (ikimenyetso cy’inyamaswa) ukaba umubare wa cya gisimba kivugwa muri bibiliya.

-Mu mwaka wa 1939 abantu 71 barahiye bahasiga ubuzima mu gihugu cya Australia ubwo ahantu hangana na kilometerokare 20.000 hashyaga, hari ku itariki 13 Mutarama hakaba no kuwa 5

-Kubera kandi gutinya uyu mubare wa 13 usanga nko mu mazu maremare aba mu bihugu byinshi byateye imbere atagira etaje ya 13 kabone n’ubwo iyo nzu yaba ifite etaje zirenga 14, ahubwo bakaba bazisimbuza andi mazina nka 12B, ni cyo kimwe n’ibyumba byo mu mahoteri.

Ikindi kandi n’umunsi wa Gatanu Bibiliya ntiwuvuga neza:

-Yezu/Yesu yapfuye ari kuwa 5.

-Havugwa ko ngo Adam na Eva baba barirukanwe muri Eden bamaze kurya ku mbuto babujijwe n’Imana hari Kuwa Gatanu.

-Banavuga kandi ko Gahini yishe Abeli ari kuwa 5

-Bavuga na none kandi ko ngo Herodi yishe ba bana b’imfura ashaka Yezu/Yesu ari kuwa 5.

-Bavuga ko ingoro ya Salumoni yasenywe ari kuwa 5

-Ni no kuwa 5 kandi habaye umwuzure aho Nowa yashyize abemeye mu nkuge...

Reka noneho turebe bimwe mu bibi cyangwa impanuka byabaye ku munsi nk’uyu:

-Tariki ya 13 Ugushyingo 1970 inkubi y’umuyaga Bhola yari ifite umuvuduko wa km 115 ku isaha, yashegeshe Bagladesh ihitana abantu barenga 500,000.

-Kuwa 5 tariki ya 13 Ukwakira 1972 indege yagurutse ifite numero 571 ya Fuerza Aérea Uruguaya yaguye mu misozi ya Andes. Abarokotse babonywe nyuma y’amezi 2 impanuka ibaye.

-Kuwa 5 tariki ya 13 Nzeli 1996, umuraperi Tupac Amaru Shakur yishwe arashwe mu mihanda ya Las Vegas avuye kureba umukino wa box.

-Tariki ya 13 Kanama 2004, inkubi y’umuyaga yiswe Charles yashegeshe California uwo muyaga ni umwe muri 5 yangije cyane muri Amerika kurusha indi

-Kuwa 5 tariki 13 Mutarama 2012, ahagana saa mbili, ubwato bwitwa Costa Concordia bwararohamye hagati y’icyambu cy’ikirwa Giglio, ahitwa i Toscane. Mu bagenzi 4 229 barimo, 32 bahasize ubuzima. Ibyo ni bimwe mu masanganya yagiye aba kuri iyi tariki bihuriza no kuwa 5.

Ibitero by'iterabwoba bya Paris nabyo byinjiye mu mateka y'imyizerere y'uyu munsi

Ibi byose rero bikaba bitera abantu benshi gutinya ndetse hakaba n’abo biviramo indwara zo gutinya zizwi nka "phobia". Iy’uyu munsi ikaba yitwa"paraskevidékatriaphobie". 

Filime nyinshi ziganjemo iziteye ubwoba (horror) zakozwe hagendewe kuri iyi myizerere. Aha twavugamo nka Friday 13th, filime ikubiyemo ibice byinshi, ikaba ari filime ya horror ifite kugeza ubu ibice 12 kuva mu 1980. Iyi filime ivuga inkuru ibera ku kiyaga cyitwa Camp Crystal Lake aho uwitwa  Jason Voorhees yibiza umwana muri iki kiyaga, maze bikakiviramo kuba amazi y’umaku aho gisigara kimira abantu buri gihe, ariko akenshi bikaba kuwa 5 tariki 13.

Ese uyu munsi haraba iki gishimangira ko uyu munsi ari uw’umwaku?

Ese nawe ufite iyi myemerere ko uyu munsi ari mubi?

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND