RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi uzwi nk'uwo kubeshya: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/04/2017 6:18
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 13 mu byumweru bigize umwaka tariki ya mbere Mata, ukaba ari umunsi wa 91 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 274 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1873: Ubwato bw’akataraboneka bwa RMS Atlantic bwakoze impanuka mu Nyanja hafi y’ikirwa cya Nova Scotia, abantu bagera kuri 547 bahasiga ubuzima, iba impanuka ya mbere ihitanye benshi yo mu mazi mu kinyejana cya 19, ndetse ikaba yari impanuka ya mbere, mbere y’uko ubwato bwari mu kiciro kimwe bwa Titanic bukora impanuka mu 1912.

1924: Adolf Hitler yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kubera gushaka guhirika ubutegetsi, ariko aza kumaramo amezi 9 gusa, ari nabwo yanditse igitabo cy’amateka ye yise Mein Kampf.

1949: Ibihugu 26 byari bigize Leta yigenga ya Ireland byihurije muri Leta ya Ireland.

1970: Perezida wa Leta zunzu ubumwe za Amerika Richard Nixon yasinye itegeko rihagarika kwamamaza itabi mu bitangazamakuru byose byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, guhera tariki ya mbere Mutarama, 1971.

1976: Ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Apple Inc. cyarashinzwe, na Steve Jobs, Steve Wozniak, ndetse na Ronald Wayne.

2001: Gushyingiranwa hagati y’abahuje ibitsina mu gihugu cy’ubuholandi byaremewe, iki kiba igihugu cya mbere ku isi kibyemeye.

2004: Urubuga rwa interineti rwa Google rwashyize ku mugaragaro serivisi yarwo yo koherezanya ubutumwa ya Gmail.

Abantu bavutse uyu munsi:

1815: Otto von Bismarck, wabaye chanceleur wa mbere w’ubudage nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1898.

1917: Sydney Newman, umwanditsi wa filime w’umunyakanada akaba ariwe wanditse filime y’uruhererekane yacaga kuri BBC ya Dr. Who nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1997.

1940: Wangari Maathai, umunyakenya wa mbere wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera kwita ku bidukikije nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2011.

1948Jimmy Cliff, umuhanzi mu njyana ya Reggae w’umunya-Jamaica nibwo yavutse.

1969: Dean Windass, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1976: David Oyelowo, umukinnyi wa filime w’umwongereza, ukomoka muri Nigeriya wamenyekanye nka Martin Luther King muri filime Selma nibwo yavutse.

1984: Gilberto Macena, umukinnyi w’umupira w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1985: Josh Zuckerman, umukinnyi w’umupira wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri filime Kyle XY nibwo yavutse.

1986: Hillary Scott, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Lady Antebellum.

1989: David N'Gog, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2004: Aaron Bank, umusirikare w’umunyamerika akaba ariwe washinze igisirikare cya special forces cya Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 102 y’amavuko.

2013: Moses Blah wabaye perezida wa 23 wa Liberia yaratabarutse, ku myaka 66 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi uzwi nk'uwo kubeshya.

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa mutagatifu Theodore.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND