RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi w’abatagatifu bose: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/11/2018 11:40
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 44 mu byumweru bigize umwaka tariki ya mbere ugushyingo ukaba ari umunsi wa 305 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 60 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1604: Ikinamico ya  William Shakespeare  yitwa Othello yakinwe bwa mbere mu cyumba cya  Whitehall Palace mu mujyi wa London, tariki nk’iyi mu mwaka w’1611 akaba yarakinnye indi yitwa The Tempest.

1800: Perezida wa Amerika John Adams niwe mu perezida wa mbere watuye mu nyubako ya perezidansi icyo gihe yitwaga Executive Mansion ikaba ariyo yaje guhinduka White House.

 1918: igihugu cya Ukraine y’uburengerazuba cyabonye ubwigenge bwacyo ku bwami bwa Autriche-Hongrie.

1939: Urukwavu rwa mbere rwavutse nyuma yo gutera intanga rwamurikiwe isi. Aha hari mu bushakashatsi bwo kureba uburyo itungo ry’ishashi ryajya riterwa intanga mu buryo bukozwe n’abantu maze rikabyara.

1945: Igihugu cya Australia cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1946: Karol Wojtyla, ariwe waje kuba papa Yohani Paul wa 2 yahawe inkoni y’ubupadiri.

1959: Mu Rwanda, hatangiye igikorwa cyo kwica, gutwikira no kunyaga abatutsi byakorwaga n’abahutu, ababashije kurokoka bakaba barahungiraga mu bihugu duhana imbibe cyane cyane Uganda.

1968: Uburyo bwo gushyira mu byiciro filime n’amashusho hakurikijwe ibyiciro bibarizwamo n’abo zigenewe byaratangijwe muri Amerika bitangijwe n’ishyirahamwe rya Amerika ry’amashusho. Ubu buryo bwatangiranye n’ibyiciro bya G (General Audiences), M, R (Restricted) na X (Explicit Material).

1981: Ibirwa bya Antille na Barduda byabonye ubwigenge bwabyo ku bwongereza.

1993:Maastricht Treaty, ni amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu by’u burayi akaba yarashyiragaho umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

2000: Igihugu cya Serbia cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1917: Margaret Taylor-Burroughs, umushushanyi w’umunyamerika akaba ari mu bashinze inzu ndangamurage y’amateka ahuza abirabura bo muri Amerika ya DuSAble nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2010.

1942: Larry Flynt, umunyamakuru w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikinyamakuru Larry Flynt Publications nibwo yavutse.

1943: Adamo Salvatore, umuririmbyi w’umubiligi ufite inkomoko mu butaliyani nibwo yavutse.

1973: Assia, umuririmbyikazi w’umunfaransa ufite inkomoko muri Algeria nibwo yavutse.

1973: Aishwarya Rai, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umuhinde akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1994 nibwo yavutse.

1979: Luís Delgado, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Angola nibwo yavutse.

1981: LaTavia Roberson, umuririmbyikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Destiny's Child yabonye izuba.

1991: Reece Brown, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1979: Mamie Eisenhower, umugore wa perezida  Dwight D. Eisenhower, akaba ari perezida wa 36 wa Amerika yitabye Imana ku myaka 83 y’amavuko.

2004: Mac Dre, umuraperi w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko.

2011Dorothy Howell Rodham,  nyina wa Hillary Clinton yitabye Imana ku myaka 92 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’abatagatifu bose wizihizwa na Kiliziya Gatolika.

Uyu munsi kandi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu batarya inyama n’ibindi byose bikomoka ku nyamaswa (World Vegan Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND