RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’amahoro: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/09/2017 10:52
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 38 mu byumweru bigize umwaka tariki 21 Nzeli ukaba ari umunsi wa 264 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 101 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1792: Inama y’igihugu y’ubufaransa yatangije Repubulika mu Bufaransa bihita bisoza ubutegetsi bwa cyami muri iki gihugu.

1937: Igitabo cya The Hobbit cy’umwanditsi J. R. R. Tolkien cyashyizwe ahagaragara. Iki gitabo kikaba aricyo cyakozwemo filime za The Hobbit.

1964: Igihugu cya Malta cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cy’ubwongereza.

1965: Ibihugu bya Gambiya, Moldoviya, na Singapore byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1971: Ibihugu bya Bahrain, Bhutan, na Qatar byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1976: Ibirwa bya Seychelles byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1977: Ibihugu bigera kuri 15 harimo na Leta zunze ubumwe za Amerika n’uburusiya byasinye amasezerano yo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.

1991: Igihugu cya Armenia cyavuye mu bihugu byari bigize ubumwe bw’abasoviyeti.

2013: Inzu y’isoko ya Westgate Mall mu gihugu cya Kenya yatewe n’abarwanyi b’umutwe wa al-Shabaab, ubwicanyi bwaguyemo abantu bagera kuri 67.

Abantu bavutse uyu munsi:

1896: Walter Breuning, umunyamerika akaba umwe mu bantu bamenyekanye wabayeho igihe kirekire ni bwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2011.

1909: Kwame Nkrumah, umunye-Ghana waharaniye ubwigenge akaba yaranabaye perezida wa mbere wa Ghana nyuma y’ubwigenge nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1972.

1934: Leonard Cohen, umuririmbyi w'umunyakanada waririmbye indirimbo 'Hallelujah' yasubiwemo inshuro zirenga 300 yaravutse aza kwitaba Imana umwaka ushize muri 2016

1957: Ethan Coen, umwanditsi umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1980: Kareena Kapoor, umukinnyikazi wa film w’umuhindi yabonye izuba.

1984: Wale, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1986: Lindsey Stirling, umunyamerikakazi umaze kwamamara mu gucuranga igikoresho cy’umuziki cya Violin nibwo yavutse.

1989: Jason Derulo, umuririmbyi w’injyana ya RnB w’umunyamerika akaba ari n’umubyinnyi n’umukinnyi wa film yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2006: Boz Burnell, umuririmbyi w’umwongereza wameyekanye mu itsinda rya Bad Company yitabye Imana.

2007: Alice Ghostley, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film z’uruhererekane za Bewitched yitabye Imana.

Iminsi yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND