RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abantu bakoresha imoso: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/08/2018 10:19
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 33 mu byumweru bigize umwaka tariki 13 Kanama, ukaba ari umunsi wa 225 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 140 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1792: Umwami Louis XVI w’ubufaransa n’umugore we Antoinette bafashwe n’urukiko rukuru rw’ubwami ku mugaragaro bashinjwa kuba abanzi ba rubanda.

1831: Nat Turner, umwirabura wari umucakara muri Amerika yabonye ubwirakabiri ahamya ko ari ikimenyetso cy’Imana cy’uko bagiye kubona ubwigenge. Nyuma y’iminsi 8 tariki ya 21 Kanama Turner yayoboye imyivumbagatanyo yari irimo abacakara b’abirabura bagera kuri 70 bitewe n’uko yari yabonye ikimenyetso cy’uko Imana iri kumwe nabo (ubwirakabiri), maze bica abazungu 50 muri Southampton, byaje kumuviramo gukatirwa igihano cyo kwicwa amanitswe cyashyizwe mu bikorwa tariki ya 11 ugushyingo 1831 afiye imyaka 31 y’amavuko.

1898: Carl Gustav Witt yavumbuye ibuye mu kirere rya 433 Eros rikaba ariryo buye ryegereye isi rya mbere ryabonetse.

1906: Ingabo z’abirabura z’abanyamerika zose zari muri batayo ya 25 zashinjwe gufata ku ngufu umukozi wo mu kabari w’umuzungu zigakomeretsa n’undi muzungu w’umupolisi. Hatitawe ku gukora iperereza ku waba yakoze icyaha bose birukanwe mu gisirikare, ibi bikaba bifatwa nk’ivanguraruhu.

1918: Bwa mbere abagore bemerewe kwinjira mu gisirikare cy’ingabo zirwanira mu mazi za Leta zunze ubumwe za Amerika. Opha Mae Johnson niwe mugore wa mbere wakinjiyemo muri icyo gihe.

1918: Bayerische Motoren Werke AG (BMW), uruganda rw’abadage rukora imodoka zo mu bwoko bwa BMW rwarashinzwe.

1954: Radio y’igihugu ya Pakistan yacishijeho indirimbo y’igihugu cya Pakistan yitwa "Qaumī Tarāna" cyangwa “Ubutaka butagatifu” bwa mbere.

1960: Repubulika ya Centre-Africa yabonye ubwigenge bwayo ku gihugu cy’u Bufaransa.

1961: Ubudage bw’iburasirazuba bwafunze amarembo y’urukuta rwatandukanyaga ubudage bw’iburasirazuba n’iburengerazuba kugira ngo hatagira abaturage bahungira iburengerazuba, ubwo iki gihugu cyari cyugarijwe n’inzara.

1969: Nyuma yo kuva ku kwezi mu cyogajuru cya Apollo 11, Armstrong n’ikipe ye bari kumwe kuri uyu munsi nibwo barekuwe aho bari bamaze ibyumweru 3 bari mu kigo cy’akato, mu gihe hasuzumwaga niba nta ndwara bavanye ku kwezi. Bakaba kuri uyu munsi barahawe imidali y’ishimwe na perezida Richard Nixon.

2004: Abanyamurenge b’abanyekongo bari baherereye mu nkambi ya Gatumba mu Burundi bagera ku 156 barishwe. Iki gikorwa gifatwa nka Jenoside yakorewe aba baturage bo mu bwoko bw’abanyamurenge.

Abantu bavutse uyu munsi:

1888: John Logie Baird, umukanishi wo mu gihugu cya Ecosse, akaba ariwe wavumbuye insakazamashusho (televiziyo) yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1946.

1899Alfred Hitchcock, umuyobozi wa filime w’umunyamerika wari ufite inkomoko mu Bwongereza nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1980.

1926: Fidel Castro, wabaye perezida wa 15 wa Cuba yabonye izuba.

1929: Pat Harrington Jr., umukinnyi wa film w’umunyamerika akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakinaga film yakozwe na Elvis Presley yitwa Easy Come, Easy Go (1967) nibwo yavutse.

1961: Dawnn Lewis, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Kalenna Harper, umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika akaba azwi cyane mu itsinda rya Diddy-Dirty Money itsinda rya P. Diddy nibwo yavutse.

1983:Christian Müller, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1992:Lucas Moura, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1826: René Laennec, umuganga w’umufaransa, akaba ariwe wavumbuye akuma gakoreshwa kwa muganga ka stethoscope, kakaba ari akuma gakoreshwa mu kumva amajwi y’imbere mu mubiri w’umuntu kw muganga yaratabarutse, ku myaka 45 y’amavuko.

1991: James Roosevelt, umunyapolitiki akaba n’umusirikare w’umunyamerika akaba yari umuhungu w’uwabaye perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Flanklin D. Roosevelt yitabye Imana, ku myaka 84 y’amavuko.

2012: Joan Roberts, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abantu bakoresha imoso.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND