RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:2/11/2017 9:57
0


Kuva kuri uyu wa kane tariki 1 Ugushyingo, 2017 Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu ruzinduko rw'akazi. Umukuru w'Igihugu yaraye yitabiriye inama yiswe 'Global Business Forum' ivuga ku bukungu



Muri uru ruzinduko rw’akazi umukuru w’igihugu arimo kugirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatanze ikiganiro ku kwihutisha ukwihuza kw’ibihugu bya Afurika ‘Regional Integration’ aho yavuze ko amateka yatumye Afurika idatera imbere ariko bikwiye guhagarara. Yagize ati;

Amateka yaciyemo ibice uyu mugabane bituma Afurika idatera imbere uko byari bikwiye. Kubera ibi, turifuza kubona ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize uyu mugabane, bikorana, abantu bagenderana bakishyira hamwe mu bucuruzi, ishoramari mbese bakagera ku nzozi zabo...

Perezida Kagame watanze iki kiganiro, asanzwe yaratoranyijwe n'abandi bakuru b'ibihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe ngo akore impinduka mu mikorere y'uyu muryango by'umwihariko mu kwigira kwa Afurika Yunze Ubumwe no kwikemurira ibibazo.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame kandi yagarutse kuri demokarasi n’imiyoborere aho yavuze ko igikwiye kwitabwaho ari icyo abaturage b’igihugu runaka bifuza n’umusaruro baba biteze ndetse yongera ko muri iki gihe demokarasi atari yo ikwiye guhabwa umwanya cyane mu gupima niba igihugu runaka kiyoborwa neza. Avuga ku Rwanda yagize ati;

Abaturage b’u Rwanda baracyanyita Perezida kuko birangira ari bo bafata icyemezo.


Perezida Paul Kagame atanga Ikiganiro cyari kiyobowe n'Umunyamakuru John Defterios wa CNN  

Mbere y'iyi nama, Perezida Kagame yari yabonanye n'abayobozi bakuru ba Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu barimo Shaikh Mohammad Bin Rashid Al Maktoum, Vice-Perezida akaba na Minisitiri w'Intebe wa UAE, Shaikh Maktoum Bin Mohammad Al Maktoum umuypozi wungirije w'umujyi wa Dubai. Yanabonanye kandi n'abashoramari batandukanye bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Inama ya ‘Global Business Forum Africa 2017’itegurwa n’urugaga rw’abacuruzi rwa Dubai, ihuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi bakaganira ku kwihutisha iterambere rya Afurika rishingiye ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’abikorera mu guteza imbere umugabane, no kureba amahirwe y’ishoramari awurimo.

AMAFOTO


 

Perezida Kagame atanga ikiganiro

Photo Credits: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND