RFL
Kigali

URUKUNDO: Ibintu bisekeje bamwe mu bakobwa bakora iyo bakimara gutandukana n’abakunzi babo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/02/2017 7:05
2


Gutandukana n’umuntu akundaga by’ukuri ni kimwe mu bintu biremereye umuntu ashobora guhura nabyo, nyamara abakobwa boroha umutima kurusha abasore. Niyo mpamvu umukobwa iyo ababajwe n’umusore bagatandukana ari nawe ubabara bikomeye bigatuma akora ibintu umuntu yavuga ko bisekeje mu gihe atari yabyakira.



N’ubwo benshi bagerageza kubihisha, abakobwa benshi usanga iyo batandukanye n’umuntu bakundaga by’ukuri bahinduka cyane, yaba mu mibereho yabo, imivugire n’ibindi bitandukanye ugasanga ntibari bo ubwabo bitewe n’uko ubuzima bwababeraga bwiza buhindutse mu buryo butunguranye bakumva nta byishimo bizakurikiraho nyuma yaho.

Reba bimwe mu bintu bisekeje cyangwa bitangaje abakobwa bakora iyo bakimara gutandukana n’abakunzi babo bakundaga cyane.

1.Gusiba nimero ya telefoni y’uwo bakundanaga

Iki ni kimwe mu bintu bikorwa n’abakobwa benshi iyo batari babasha kwakira igikomere cyo gutandukana n’umuntu ubahemukiye bamukundaga cyane, nyamara akenshi usanga izo nimero aba asiba muri telefoni ye azizi mu mutwe cyangwa afite ubundi buryo bworoshye adashobora kuzitakaza, byanagera igihe bikamurambira akaba yahamagara wa muntu yasibiye nimero.

2. Kumva yarabaye inzobere mu by’urukundo

Umukobwa ukimara gutandukana n’umusore yakundaga cyane ahita yumva abijyanye n’urukundo byose abisobanukiwe ku buryo yanagiramo impamyabumenyi y’ikirenga ndetse icyiciro waba urimo cyose akaba yumva yabasha kuguha inama zikwiye ku bijyanye n’urukundo kuko aba yumva byose yarabinyuzemo.

3. Kongera gukunda Imana cyane

Umukobwa umaze kubabazwa mu rukundo akenshi hari igihe yongera kumva ko akeneye kwiyegereza Imana, ndetse n’umwe utari usanzwe asenga ahita atangira kwiyegereza Imana kugirango imushumbushe undi musore ufite urukundo nyarwo, nyamara iyo amaze kubona undi musore umufatisha ibyo gusenga yongera akabishyira ku ruhande.

4. Utugambo tugaragaza gukomera mu mutima

Akenshi ibi bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga umukobwa ibintu ashyira ku mbuga ze bigaragaza ko ari umunyembaraga, adakeneye umugabo cyangwa umusore kugira ngo yibonemo imbaraga, mbese ibintu bigaragaza ko ari umuntu ufite umutima ukomeye, nyamara ugasanga ahubwo muri icyo gihe nibwo umutima woroshye cyane ndetse anifuza kuba yaba ari kumwe n’uwo batandukanye. Ingero z’utu tugambo cyane cyane dukunze kuba turi mu ndimi z’amahanga ni nka #TeamSingleAndLovingIt, #TeamSingleForever n’utundi dutandukanye.

5.Bumva cyane indirimbo zituje

Hari indirimbo zivuga ku rukundo ariko zivuga guhemukirana n’ibindi bibabaje, akenshi zikunze kuba zigenda gahoro. Izi ndirimbo zihinduka umusego kuri bamwe mu bakobwa iyo bakimara gutandukana n’umusore, uturirimbo nka Someone Like You ya Adele tuzana amarira n’amwe yibera mu ndiba y’umutima akameneka.

6. Kubwira mu buryo butaziguye uwo bakundanaga ku mbuga nkoranyambaga

Hari bamwe batandukana n’abakunzi babo ugasanga banditse amagambo akenshi adashobora gusigurwa na buri wese uretse uwo babiziranyeho, cyane cyane uwo bakundanaga wamubabaje. Ibi hari n’igihe ntacyo bitanga kuko hari n’igihe uwo muntu aba atabyitayeho ahubwo abandi bitareba ugasanga nibo basaba nyir’ukubishyira ku mbuga nkoranyambaga ibisobanuro.

7. Gutangira gusohoka kenshi

Iyo umukobwa afite umukunzi, akenshi aba yumva yasohoka ari uko bari kumwe. Umukobwa umaze gutandukana n’umusore yakundaga usanga yishimira noneho kwirekura no gusohoka aho abonye hose kabone n’ubwo yaba atabiteganyije, hari n’ababa bumva ari bwo buryo bwiza bwo kugerageza kongera kubona umukunzi.

8. Kwihutira kujya mu rukundo rushya

Bamwe mu bakobwa bakoresha ubu buryo ngo biyibagize umuntu bakundaga cyane, bakaba babijyamo bataniteguye.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngarambe 7 years ago
    Sha ibi bintu uvuze birenze kuba 100 per cent .neza neza rwose .
  • ddd7 years ago
    abahungu bo bakora ibiki?gusa si bose babikora iyo utandukanye n'umuntu umuha amahor yiwe sibyiza ko ujya kumucyurira ibintu runaka ku mbuga nkornyambaga, ubuzima burakomeza





Inyarwanda BACKGROUND