RFL
Kigali

URUKUNDO:Ibimenyetso 10 bishobora kukwereka ko umusore mukundana agikunda uwo bahoze bakundana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/04/2017 19:08
2


Niba ufite umusore mukundana akaba yari afite undi mukobwa batandukanye, hari ibimenyetso bimwe na bimwe by’ingenzi bishobora kukwereka ko uwo musore n’ubwo muri kumwe ariko agikunda uwo bahoze bakundana.



1. Aracyakunda uwo bahoze bakundana niba asura imbuga nkoranyambaga ze kenshi

Umuntu ufite gahunda yo kubaka urukundo rushya ntabona umwanya wo gusura buri kintu umukunzi we ashyira kuri facebook, instagram, whatsapp n’izindi mbuga nkoranyambaga. Igihe ibi bibayeho uba ukwiye kugira amakenga cyane.

2. Aracyamukunda niba adahwema kumuvuga

Mu biganiro mugirana cyangwa agirana n’inshuti ze, niba umusore mukundana ahora agaruramo umukobwa bahoze bakundana, menya ko ufite ibibazo bitoroshye, aba akimuha umwanya muri we ndetse akinamutekereza ku buryo uba ukwiye kuba maso ukareba aho bigana.

3. Niba amenya ko yabonye undi musore bakundana akarakara, aracyamukunda

Iyo watandukanye n’umuntu mwahoze mukundana ariko ukaba utaragera ku rwego rwo kumuharira abandi, urukundo ruba rugihari.

4. Mu gihe hatarashira nibura amezi 3, n’ubundi aracyamukunda

Gukundana n’umusore utaramara nibura amezi 3 atandukanye n’umukobwa yakundaga by’ukuri ni ukwigerezaho kuko kwikuramo urukundo ntibipfa koroha mu gihe gito. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagabo batinda kwibagirwa uwo bakunze by’ukuri kurusha abagore. Igihe umusore agusanze hatarashira amezi 3 atandukanye n’uwo bakundanaga aba agushakaho ubuhungiro gusa.

5. Ntaramureka niba akimuvugisha kenshi

Gutandukana mu rukundo ntibivuze gushwana no kutavugana ariko niba umusore mukundana avugisha uwo bahoze bakundana kenshi ndetse bakandikirana ubutumwa bugufi inshuro nyinshi, menya ko utamufite kuko umutima we uba ukiri kuri uwo batandukanye.

6. Uburyo yitwara muri kumwe mu guhura n’uwo bahoze bakundana

Niba umusore agukunda by’ukuri, nta kibazo na gito yagira cyo kuba ari kumwe nawe cyangwa mufatanye agatoki ku kandi, kabone n’ubwo yaba ari imbere y’uwo bahoze bakundana. Igihe muri kumwe mugahura n’uwo bahoze bakundana agatangira kubura amahoro cyangwa niba yari agufashe agahita akurekura, uwo mwana w’umukobwa mugenzi wawe aba agifite uwo musore wibwira ko mukundana.

7. Ashimishwa n’uko inshuti ze zimwibutsa ibihe byiza yagiranye n'uwo batandukanye

Ibi ntibibaho, Umuntu wavuye mu rukundo n’umuntu bahoze bakunda ntaba ashaka gukomeza kugarura ibyahise. Igihe bibaye, biba bivuze ko ibyo bihe atigeze abisiba muri we ndetse aba agikunda uwo babigiranye.

8. Aracyaha agaciro gakomeye ibintu yahawe n’uwo mukobwa wundi

Ntibivuze ko aba agomba kujugunya impano ariko uburyo ibyo bintu yahawe abiha agaciro ndetse n’uko abibika n’icyo abivugaho iyo hari umuntu ubifashe nabi cyangwa ubivuze nabi, bishobora kukwereka ko uwo mukobwa wabimuhaye agifite umwanya ukomeye mu buzima bw’umusore mukundana.

9. Anyuzamo akakugereranya n’uwo bahoze bakundana

Ibi bishobora kubaho mu buryo bworoheje cyangwa anenga ibyo uwo wundi yakoraga ariko igihe abagereranya mu bintu byiza, urugero: ashobora kukubwira ko ufite amenyo meza akongeraho ati ‘Runaka nawe yari afite amenyo meza’. Umusore wakomeje urugendo agasiga inyuma uwo bakundanaga ntashobora kuvuga ibintu nk’ibi.

10. Niba yaramuhinduye inshuti ye magara, aracyamukunda

Kuba umusore yareka umukobwa bakundana ariko agahita aba ari we agira inshuti magara, byanarimba akamuganiriza ku by’urukundo rwanyu, aba akimukunda. Ibi ni kimwe no kuba agitunze amafoto ye menshi muri telephone ye. Iyo amaze kumugira inshuti ye magara, usanga iyo hari ibintu by’ingenzi bihindutse mu buzima bwe, uwo bahoze bakundana abimenya mbere yawe. Icyo gihe iyo ubonye bimeze bityo umenya ko wabaye amahitamo ya kabiri kuri we kuko aba agiha agaciro wa wundi kukurusha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coco 7 years ago
    Jyewe ibi byambayeho, gusa simbisobanikirwe kuko ntari narakundanye nabahungu benshi sinarinzi ibyaribyo, yagezaho anambwira uko uwo mukobwa basambanaga avuga iyo baryamanye, nari naive cyane ndi muto kdi nkijijwe, unfortunately nabanye nuyu muhungu kuko namukundaga cyane nubu turi kumwe ariko ingaruka zibi zingeraho mumubano wacu. Ni ugusenga.
  • kampogo ritha7 years ago
    ahaa!





Inyarwanda BACKGROUND